Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyishe abantu babiri

Muhanga: Impanuka y’ikirombe yahitanye Havugimana John w’Imyaka w’imyaka 23 y’amavuko na Mbonankira John w’imyaka 35  y’amavuko.

Byabereye mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ndayisaba Aimable yabwiye UMUSEKE ko abo bombi bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyacukurwagamo mu buryo butemewe.

Ati: “Usibye gucukura mu buryo butemewe, bacukuraga mu mirima y’abaturage.”

Gitifu Ndayisaba avuga ko bategereje RIB ko ihagera kugira ngo hafatwe umwanzuro. Bamwe mu batuye ahabereye impanuka bavuga ko kugeza ubu imirambo y’abo bagabo babiri ikiri aho impanuka yabereye.

Muri iki Cyumweru kandi mu Murenge wa Rongi impanuka y’ikirombe yishe umuntu umwe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.