Nyanza: Imodoka y’ishuri ryisumbuye rya Saint Esprit ryo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yakoze impanuka abarimo barakomereka
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu muhanda wo mu kagari ka Rwesero werekeza mu mujyi rwagati wa Nyanza, umushoferi wari utwaye imodoka, akaba asanzwe ari n’umwarimu muri Saint Esprit yagonze umugunguzi w’umuhanda.
Iriya modoka ifite ibirango bya GR 117C yari ivuye ahitwa mu Rukari yerekeza mu mujyi wa Nyanza, aho yariho ikora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu mu bukwe bw’umwana w’umwe mu bakora ku ishuri rya Saint Esprit.
Abari mu modoka bari bane, babiri muri bo barakomereka bikabije naho abandi babiri barimo n’umushoferi bakomeretse byoroheje.
Ababonye iyo modoka babwiye UMUSEKE ko umushoferi yari afite umuvuduko ukabije ku buryo yananiwe gukata imodoka kuko yari ageze mu ikorosi.
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza ishami ryo mu muhanda yageze ahabereye impanuka ibanza gusaba umushoferi guhuha mu gipimo, basanga nta nzoga yanyoye bamwatse uruhashya rwo gutwara ibinyabiziga basanga ararufite.
Mu batabaye mbere harimo umuyobozi w’ishuri rya Saint Esprit.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko impanuka yabaye abantu barakomereka bakaba bari kwitabwaho mu bitaro by’akarere ka Nyanza, ubukwe bwakomeje kuba.
- Advertisement -
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza