Kiyovu Sports yitandukanyije n’imvugo ya Hon. Mbanda

Nyuma yo kumvikana avuga amagambo arimo kurata Matayo ndetse yumvikanisha ko ari mwiza nyamara yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umuryango wa Kiyovu Sports witandukanyije na Hon. Mbanda Jean.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, ni bwo Hon Mbanda Jean wabaye Umudepite, yakoze ikiganiro ku Muyoboro wa YouTube. Ni ikiganiro cyavuze kuri byinshi ariko icyatunguye benshi ni uburyo yafashe bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akagaragaza ko ari abantu beza.

Umwe mu bo Hon Mbanda yagaragaje ko yari umuntu mwiza, ni Matayo Ngirumpatse nyamara uyu yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi yabivugiye kuri sheni ya YouTube yitwa “Uruganiriro TV.” Muri iki kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri, Hon Mbanda avuga ku mateka ye no ku mateka y’umupira w’amaguru. Hari aho agera akavuga kuri Matayo Ngirumpatse, akamugaragaza nk’uwari umuntu mwiza.

Gusa uyu mugabo nta bwo agaragaza neza impamvu zigira Matayo mwiza, nyamara yabaye umuyobozi w’ishyaka rya MRND ryari irya Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyamara Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwakatiye Ngirumpatse igihano cy’igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon Mbanda akimara gukora iki kiganiro yumvikanye avuga ko atemeranya n’inyito ya “Jenoside” ahubwo we akavuga ko ari amahano yagwiririye u Rwanda, benshi mu Banyarwanda bitandukanyije nawe ndetse bamwe bavuga ko amagambo yakoresheje ari ugutoneka imiryango yagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange.

Aha ni ho Umuryango wa Kiyovu Sports na wo, wahereye utanga ubutumwa bwitandukanya n’uyu mugabo. Umuvugizi w’iyi kipe, Minani Hemedi, yatanze ubutumwa bwitandukanya n’imvugo za Hon Mbanda.

Mu butumwa bwe, yavuze ko amateka ya Kiyovu Sports n’Inkotanyi, Hon Mbanda adakwiye kuvanga aya mateka n’ay’Interahamwe. Yavuze ko iyi kipe yayobowe na benshi bazaga ku nyungu za Politiki ariko bakagira ibibazo by’uko basangaga Abayovu bafite  Indangagaciro zo kutavangura uwo ari we wese.

- Advertisement -

Hari aho yagize ati “Twitandukanyije na Hon Mbanda watinyutse kuvuga ko Mataro ari imfura.”

Yakomeje agira ati “Twitandukanyije n’ibyatangajwe na Hon Mbanda mu guha Ngirumpatse Matayo agaciro adakwiye.”

Hemedi yasoje ubutumwa avuga ko Umuryango wa Kiyovu Sports muri rusange, wongera kwihanangiriza uwo ari we wese uzanwa muri Siporo no gucamo Abanyarwanda ibice.

Muri ubu butumwa bwe, yasoje avuga ko umukunzi wa Kiyovu Sports ari uwo ari we wese wayihebeye kandi utarangwa n’Ingengabitekerezo iyo ari yo yose.

Abayovu bose bitandukanyije n’imvugo za Hon. Mbanda Jean
Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi yatanze ubutumwa bwitandukanya na Hon. Mbanda Jean

UMUSEKE.RW