Louise Mushikiwabo yajyennye Ndayizeye nk’intumwa idasanzwe muri Haïti

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagennye Domitien Ndayizeye, wabaye Perezida w’u Burundi, nk’intumwa ye idasanzwe, ishinzwe gukurikirana ibibera muri Haïti.

OIF itangaza ko ishyirwaho ry’iyi ntumwa idasanzwe biri muri gahunda y’uyu muryango wo gufasha Haïti kongera kugira ituze

Ni icyemezo cyatangajwe Ku wa 7 Ukwakira 2024, nyuma y’Inama ya 19 ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.

OIF yavuze ko ishyirwaho ry’iyi ntumwa idasanzwe riri muri gahunda y’uyu muryango wo gufasha Haïti kongera kugira ituze.

Muri izi nshingano, Domitien Ndayizeye azakorana bya hafi n’ubuyobozi buriho muri Haiti ndetse n’indi miryango itari iya leta.

Domitien Ndayizeye yabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 2003 kugeza mu 2005.

Nyuma yo gusoza inshingano ze, Ndayizeye asigaye akora ubucuruzi butandukanye. Gusa yakomeje no kuba hafi ya politiki, kuko mu biganiro byahuje Abarundi nyuma y’umwaka wa 2015, yabigizemo uruhare nk’umujyanama wa Benjamin Mkapa wari umuhuza.

Haiti imaze imyaka myinshi irangwamo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse byabaye bibi  muri Nyakanga 2021, ubwo umukuru w’igihugu Jovenal Moise yicwa mu buryo butunguranye.

Urugomo muri iki gihugu ruracyari rwinshi, ndetse n’inzobere ya ONU ku burenganzira bwa muntu yaburiye ko ibico by’abagizi ba nabi birimo kwibasira uduce dushya, bigatuma abandi bantu bata ingo zabo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW