Nyanza: Mudugudu uregwa gukora Jenoside yasabiwe gufungwa iminsi 30

Ubushinjacyaha mu Karere ka Nyanza bwasabiye Umukuru w’Umudugudu Rwamagana mu kagari ka Nyabinkenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, gukurikiranywa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gukekwaho icyaha cya Jenoside.

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana , mu Karere k Nyanza.

Umukuru w’Umudugudu we ahakana ibyo aregwa agasaba gufungurwa by’agateganyo avuga ko abatangabuhamya bamushinja ari amashyari bamufitiye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukuru w’Umudugudu w’imyaka 66 y’amavuko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari interahamwe ijya mu bitero byishe Abatutsi kandi hari n’abatangabuhamya babimushinja ko bafatanyije muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cya jenoside kiri mu byaha bidasaza ari nayo mpamvu uyu Hakizimana Ephron akwiye kuryozwa ibyaha yakoze nubwo hashize imyaka 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994 ibaye.

Ubushinjacyaha busaba ko uyu yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 iperereza rigakomeza.

Ephron yahakanye  ibyo aregwa 

Ephron yavuze ko atigeze ajya mu bitero akongeraho ko gacaca yabaye yarabanjirijwe n’ikusanyamakuru ahari ntaho yacikiye ariko nta muntu yigeze amuvugwaho.

Yavuze  ko inyangamugayo za gacaca zitabuze amakuru ye ariko nta mpamvu yo kuvuga ko babibonye ubu.

- Advertisement -

Yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bamushinja ari akagambane n’ishyari.

Ephron ati”Nayoboye umudugudu imyaka 15 mpari ntaho nagiye njye ntabwo nari guhunga urwambyaye”

Me Aime Niyomunsabye Emmanuel yabwiye urukiko ko uwo yunganira atari interahamwe mu gihe cya Jenoside kuko iyo aba yo ntiyari kuba ari gukurikiranwa ubu kandi ababimushinja aribo babihamijwe baranabihanirwa.

Umunyamategeko Niyomusabye yasabye  ko imvugo z’abatangabuhamya zitashingirwaho kuko abashinja umukiriya we batahunze kandi  nawe ubwe atahunze.

Me Niyomusabye yagize ati”Uwo twunganira ntakurikiranwe afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 kuko nta mpamvu, ntiyabangamira iperereza kuko nibyo akekwaho nta gikorwa na kimwe yigeze akora.

Umukuru w’Umudugudu wa Rwamagana mu murenge wa Cyabakamyi i Nyanza Hakizimana Ephron yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukwakira uyu mwaka.

Umucamanza azafata icyemezo niba uyu akwiye gukurikiranwa afunzwe cyangwa adakwiye gukurikiranwa afunzwe muri iki cyumweru.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza