Perezida KAGAME yitabiriye inama y’ibihugu bivuga Igifaransa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Inama ya 19 ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.

Iyi nama iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, iziga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Iyi nama izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Madamu Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Ahitwa Villers-Cotterêts, niho inama ibera, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa”.

Biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko akigera i Paris, Perezida Kagame Paul yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo  y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel.

Abayobozi bombi baganiriye ku bintu bitandukanye bireba umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, bazitabira isangira rizayoborwa na Perezida Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée Palace.

- Advertisement -

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho, abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF yabanjirijwe n’iyahuje Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, yateranye tariki 3 Ukwakira 2024.

Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025.

Iyi nama izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts.

OIF ni umuryango watangijwe muri Werurwe 1970, u Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970.

Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel
Ibiganiro by’aba bombi byibanze ku bibazo bireba Umugabane ndetse n’Isi muri rusange

UMUSEKE.RW