Ruhango: Umuntu ku giti cye yatangiye kubaka umuhanda wa Kaburimbo

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’imyuga (Lycée de Ruhango Ikirezi) Rwemayire Rekeraho Pierre Claver avuga ko yatangiye kubaka umuhanda wa akaburimbo nta nkunga ya Leta ahawe.

Rwemayire Rekeraho Pierre Claver ni Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishuri riherereye mu Mujyi wa Ruhango.

Uyu Muyobozi avuga ko igitekerezo cyo kubaka Umuhanda wa Kaburimbo muri uyu Mujyi akimaranye imyaka 10.

Avuga ko ishyaka ryo kuwukora yaritewe n’Inama Umukuru w’Igihugu ahora abwira abikorera ko bagomba kwishakamo ibisubizo.

Ati: “Nasanze hari imihanda myinshi muri aka Karere idakoze, nifuza gutanga umusanzu wanjye nunganira indi Leta imaze gukora.”

Uyu Muyobozi avuga ko uyu muhanda agiye gukora ari umwe mu mihanda yihutirwa ikenewe gukorwa kugira ngo worohereze imigenderanire n’ibinyabiziga  by’abahatuye.

Ati: “Ubufatanye bwa Leta n’abikorera burakenewe cyane mu bikorwaremezo nk’ibi.”

Nyinawumuntu Francine wo mu Mudugudu wa Kibiraro, Akagari ka Rwoga Umurenge wa Ruhango, avuga ko  umuntu ku giti cye iyo yubatse ibikorwaremezo, bikwiriye kubera abandi urugero rwiza bagatera ikirenge mu cye.

Ati: “Usibye korohereza abawuturiye, kubaka Umuhanda bitanga akazi ku bantu benshi nanjye ndimo.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens watangije ku mugaragaro ikorwa ry’uyu muhanda, avuga ko umuhanda wa Kaburimbo uwikorera agiye kubaka, uje wiyongera ku yindi mihanda itari mikeya Leta imaze kubaka. Cyakora akavuga ko hakiri urugendo rurerure rwo gutunganya indi mihanda yo muri aka Karere.

Ati: “Ndashimira cyane uyu mufatanyabikorwa kuko uzagirira akamaro abaturage benshi.”

Meya Habarurema avuga ko gukora uyu muhanda, umuntu ku giti cye  bihuriranye n’ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa ndetse n’ubutwari.

Ati: “Mwese muzi ko muri uku kwezi hari n’abana ba banyeshuri baramiye ibendera ry’Igihugu ntiryagwa hasi, bakabikora babyibwirije.”

Uyu muhanda wa Kaburimbo ugiye gukorwa n’uwikorera uzaba ufite metero zirenga 800.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Rwemayire Rekeraho Pierre Claver avuga ko igitekerezo cyo kubaka Umuhanda wa Kaburimbo akimaranye imyaka 10

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.