Umuyobozi n’umugore we bagejejwe mu rukiko bashinjwa kwakira ruswa

Ruhango: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ko umuyobozi ushinzwe umutungo kamere mu karere n’umugore we bakurikiranwa bafunzwe, abaregwa bo basaba ko bakurikiranwa bari hanze.

Ubushinjacyaha imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango bwavuze ko Emmanuel Byiringiro ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Ruhango n’umugore we Ishimwe Marie Therese Inyange, bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwakira indonke n’icyaha cy’iyezandonke.

Ubushinjacyaha buravuga ko Byiringiro yagaragaje imyitwarire itari myiza mu kazi.

Bwavuze ko kuva mu kwezi kwa Kanama 2023 kugeza muri Kanama 2024 umushoramari mu bijyanye n’ibirombe bicukurwamo umucanga witwa Mukansonera Irene yagiye gukorera hariya maze Byiringiro atangira kumusaba amafaranga, Mukansonera Irene ataranatangira business, icyo gihe ngo yamubwiye ko atarayabona ariko natangira gukora azagira ibyo amugenera.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Byiringiro ntiyari afatanyije business na Irene ahubwo mu gusibanganya ibimenyetso Byiringiro yamuhaye nimero z’umugore we aho yanyuzagaho amafaranga mu rwego rwo kugira ngo uyu Byiringiro atazabangamira uriya mushoramari.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Irene yahaga amafaranga uriya mugore wa Byiringiro witwa Inyange nka rimwe mu kwezi cyangwa kabiri mu kwezi aho yamuhaye arenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (Frw 1,300,000).

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari raporo yakozwe na Rwanda Cyber Crimes igaragaza ko hari amafaranga Irene yahaga nyina wa Inyange ngo telefone ye yapfuye byo byanakorwaga mu rwego rwo gukomeza gusibanganya ibimenyetso.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Bakiraga ayo mafaranga bakayabikuza agakoreshwa mu gucyemura ibibazo byo mu rugo rwabo.”

Ubushinjacyaha bwanavuze ko iyo amafaranga Irene yatindaga kuyatanga Inyange yamuhamagaraga akamushyiraho igitutu.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha kandi bukavuga ko Inyange nawe ubwe yemera ko yahabwaga amafaranga gusa akavuga ko hari business bafatanyaga na Irene ariko ntabigaragaze

Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati “Mu iperereza ryakozwe nta gikorwa na kimwe kigaragaza ko bari bafatanyije business.”

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko kubw’impamvu z’iperereza rikomeje kugirango ibi byaha bigaragare byo gukomeza gukorwa hisunzwe ingingo z’amategeko aba bakomeza gufungwa kuko ibyo baregwa bihabwa ibihano birengeje imyaka ibiri kandi ari ibyaha by’ubugome bityo bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Byiringiro Emmanuel we kubwe ntiyemera ibyo aregwa, avuga ko nta ndonke yatse haba mu nyandiko cyangwa mu mvugo akavuga ko kugira ngo umuntu ahabwe icyangombwa cyo gucukura umucanga bikurikije amategeko, hari ibyo agomba kuba yujuje kandi iyo abyujuje abihabwa.

Yagize ati “Sinjye utanga ibyangombwa ahubwo bitangwa n’ubuyobozi bw’akarere njye ndi umutekinisiye.”

Byiringiro yongeyeho ko atigeze aha nimero z’umugore we Irene ngo ajye amunyurizaho amafaranga.

Yagize ati “Umugore wanjye yafashaga Irene kumushakira abakiriya b’umucanga noneho akamwishyura, kandi Irene twari tuziranye ari n’inshuti y’umuryango nubwo nyuma byaje guhinduka aho yaje gushwana n’umugore wange Inyange.”

Byiringiro asaba ko yakurikiranwa adafunzwe kuko afite imyirondoro izwi anasanzwe ari umukozi w’akarere.

Inyange na we ahakana ibyo aregwa avuga ko Irene bari basanzwe ari inshuti bakorana business yo kumushakira abakiriya ari nabwo yamuhaga ayo mafaranga.

Inyange yongeyeho ko ayo mafaranga yananyuzwaga kuri nyina umubyara byatewe n’uko yari afite ideni rya Mocash yanga ko bahita biyishyura iryo deni, niko kugira ngo amafaranga anyuzwe kuri Nyina.

Inyange yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gutandukana na Irene kuko yangiraga inama zitubaka aho yanyumvishaga ko nashwana n’umugabo wange kuko tudahuje ubwoko, niko gushwana ambwira ko azampana.”

Inyange yavuze ko yemera ko yahawe amafaranga barashwanye na Irene ntiyahita ayamusubiza ahubwo ategereza kumubaza impamvu ayamuhaye, niko gufatwa na RIB nyuma.

Inyange asaba ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunzwe.

Me Jean de Dieu Nduwayo wunganira abaregwa we avuga ko uretse Ubushinjacyaha, kuvuga ko abo yunganira bakiriye indonke ko ahubwo amafaranga yatangwaga yari ay’imikorere n’imikoranire ya Irene na Inyange, ngo yari nko kumuhembera ibyo yakoze byo gushaka abakiriya.

Me Nduwayo yavuze ko raporo ya Rwanda Cyber Crimes yemeza ko bari bafitanye ubufatanye.

Yasabye ko abaregwa barekurwa ndetse bemera no gutanga ingwate y’inzu yabo bakizeza urukiko ko batatoroka.

Abaregwa ari bo Emmanuel Byiringiro n’umugore we Ishimwe Inyange Marie Therese baburana bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango, umucamanza arafata icyemezo niba bazakirikiranwa bafunzwe cyangwa badafunzwe muri iki cyumweru.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango