Urubyiruko rwo mu bihugu 15 ruteraniye muri NEF i Kigali

Urubyiruko rugera ku bihumbi bitanu ruturutse mu bihugu 15 by’Afurika ruteraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ruhare rwarwo mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs), yateguwe n’Ihuriro Next Einstein Forum (NEF) ku bufatanye bw’Ishuri Nyafurika riteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS).

Mu gihe cy’iminsi 11, kuva ku ya 7 kugeza ku ya 18 Ukwakira urwo rubyiruko ruzaba ruganira ku ruhare rwarwo mu gushaka ibisubuzo by’ibibazo byugarije Isi ya none, hagamijwe ko intego z’iterambere rirambye zizagerwaho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) mu Rwanda, Innocent Bagamba Muhizi yagaragaje ko kuba 60% by’abaturage b’Afurika, bari munsi y’imyaka 25 y’amavuko, bikwiriye kuba impamvu yatuma urubyiruko ruba ku ruhembe mu gutuma intego z’iterambere rirambye zigerwaho.

Ati “Ni bo bagira uruhare mu iterambere rya none n’ejo hazaza ha Afurika kuko urubyiruko ruri ku isonga mu guhanga ibishya. Ingufu, ubudaheranwa n’umuhate w’urubyiruko rwacu ni byo zingiro ry’iterambere n’impinduka mu mikorere y’inganda n’iterambere rusange.”

Muhizi yifashije urugero rwa Heman Bekele, umwana w’imyaka 15 wo muri Ethiopia wakoze isabune ishobora kwifashishwa mu kwirinda kanseri z’uruhu zitandukanye no kuzivura, yagaragaje ko byinshi mu bisubizo biri guhindura ubuzima mu bice bitandukanye by’Isi byiganjemo ibyahanzwe n’abakiri bato.

Ati” Ibibazo bya nyabyo n’imbogamizi biri mu bice by’icyaro. Nimujye hariya mushake ibisubizo byabyo.”

Mu biganiro byatanzwe, Osten Chulu usanzwe ari Umujyanama mu by’Ubukungu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), yagaragaje ko urubyiruko rukwiye guhanga ibishya bigamije gukemura ibibazo bya Afurika muri rusange.

Ati “Dukwiye gutekereza ngo ni iki nakwikorera, nkagikorera umuryango mugari n’igihugu muri rusange hanyuma nkabonamo inyungu nanjye?”

Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rufite, rukameny ko arirwo mutungo ukomeye Afurika ifite.

- Advertisement -

Ati “Ahazaza h’iki gihugu hari mu biganza byabo. Urubyiruko rwa Afurika ni umutungo ukomeye w’umugabane.”

Urubyiruko rwabwiwe ko u Rwanda rukataje mu igerwaho ry’Intego z’Iterambere rirambye mu burezi, uburinganire, ubuzima n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa RISA, Innocent Bagamba Muhizi
Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala

UMUSEKE.RW