Imvo n’imvano y’ifungwa rya Ndagijimana wagiye mu mitsi na Meya Mukanyirigira

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko itabwa muri yombi rya Ndagijimana Froduard wahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, ntaho bihuriye n’amakimbirane yari amaze igihe afitanye na Meya Mukanyirigira Judith uyobora ako Karere.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2024, nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Ndagijimana wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo.

Uyu Ndagijimana yari amaze igihe mu itangazamakuru nyuma ya vurugu vurugu n’uruhererakane rw’amabaruwa hagati ye na Meya Mukanyirigira Judith na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ahanini bitewe n’uko Meya yari yarirukanye Gitifu Ndagijimana ariko NPSC ntibyemere.

Affaire Gitifu Ndagijimana na Meya Mukanyirigira

Byatangiye ku wa 13 Kamena 2024, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwandikiraga Ndagijimana Froduald wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, bumwirukana ku kazi kubera ikosa “Ryo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko n’itegeko mu nyungu ze bwite, agahindura amazina y’umwana w’umuhungu akekwaho gusambanya.”

Ni ibintu byahagurukije Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), aho yavugaga ko uwo mukozi yirukanwe atari we wakoze ayo makosa yo guhindura amazina y’umwana , nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06 Ugushyingo 2023.

Meya wa Rulindo yagiye yandikirwa amabaruwa menshi amwibutsa gushyira mu ngiro imyanzuro ya Komisiyo, yongera kumusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald.

Ndetse Meya yigeze no guhabwa igihe kitarenze iminsi 15 ngo ashyire umwanzuro mu bikorwa.

Ku itariki 22 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith nawe, yandikiye Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NPSC, ibaruwa isaba Komisiyo kongera gusesengura neza mu bushishozi, hagahabwa agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo uwo mukozi ahabwe igihano cyo kwirukanwa.

- Advertisement -

Tariki 31 Ukwakira 2024, Komisiyo y’Abakozi ba Leta yongeye kwandikira Meya imubwira ko akwiriye gukuraho igihano cyo kwirukana, Ndagijimana Froduald wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Ku itariki 4 Ugushyingo 2024, Ndagijimana yahawe ibaruwa imusubiza mu kazi ariko ahindurirwa inshingano noneho agirwa Umujyanana wa Meya w’Akarere ka Rulindo aho gusubira kuyobora umurenge.

Ariko nyuma y’iminsi ibiri aza kwandikirwa indi na Meya abereye umujyanama amusaba ibisobanuro.

Inkomoko y’itabwa muri yombi rye

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko itabwa muri yombi rya Ndagijimana gufungwa kwe ntaho bihuriye n’amakimbirane yari amaze igihe afitanye na Meya Mukanyirigira.

Dr Murangira yagize ati ” Kugira ngo byumvikane neza, Uyu Ndagijimana Frodouard yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Ngira ngo niba wibuka neza, mu Ugushyingo, 2023, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, amushukishije kuzamuhindurira amazina, Ikirego cyarakomeje, Urukiko ruza kumurekura by’agateganyo.”

Akomeza agira ati “Yagombaga kuzaburana mu mizi tariki ya 18 Ukuboza, 2024. Nk’umuntu rero wari uzi neza icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, yagerageje gushaka uko yayobya urukiko, ariko ikigaragara ni uko uwo mugambi utamuhiriye, kuko ari ibikorwa bigize ibyaha, kandi akaba yabifatiwemo.”

Dr Murangira yavuze ko gufungwa kwa Ndagijimana bihuye n’ibyaha akurikiranyweho yakoze umwaka ushize mu Ugushyingo-2023, ko kandi ibyo ari mbere y’uko ibyo bibazo afitanye na Meya bitangira.

Ibyaha Ndagijimana akurikiranyweho birimo icyo  gutanga indonke,  icyaha giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Akurikiranyweho kandi koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, icyaha giteganwa n’ingingo ya 258 y’itegeko n068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese woshya umutangabuhamya, umuhanga cyangwa umusemuzi witabajwe n’inkiko kuvuga ibinyoma, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe Frw.

Hari kandi icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha giteganwa n’ingingo ya 20 y’itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW