Kigali – Umugabo yahanutse ku igorofa ya kane

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yahanutse ku igorofa ya kane yo ku nzu izwi n’isoko ry’Inkundamahoro, Nyabugogo, mu Murenge wa Kimisigara, akarere ka Nyarugenge, bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024.

Umwe mu baturage wari aha byabereye yabwiye UMUSEKE ati “Urebye umugabo twamubonye akanya gato ameze nk’uri gukuramo inkweto, turi mu igorofa rya gatatu, umugabo yiyahuriye muri kane. Hari ababibonye bari hasi bavuza induru, umugabo yijugunye rimwe, agera hasi ahita apfa.”

Undi na we yagize ati “Njye nari ndi hariya hepfo ducururiza inyanya, numva abantu bavugije induru, ndebye hejuru, mbona afatishije ukuboko kumwe, nta bantu bari bamwegereye, tugiye kubona tubona ararekuye, yitura hasi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisigara, NTIRUSHWA Christophe yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye, ariko batazi impamvu yabimuteye, ko bizamenyekana mu iperereza riri gukorwa.

Yongeyeho ko “Atari asanzwe akorera muri iryo soko ko ahubwo umugore we ari we usanzwe urikoreramo, batazi impamvu yahamusanze, akaza gufata icyo cyemezo.”

UBUHAMYA BW’ABAMUZI

Gitifu Ntirushwa yasabye abantu kwirinda ikintu cyose cyatuma babura ubuzima ngo kuko ubuzima ari zahabu.

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo azwi ku izina rya Parudo, avugwaho ubujura, no gukorera ibikorwa by’urugomo abantu batandukanye.

Yari asanzwe atuye mu Murenge wa Bweramvura, mu karere ka Gasabo nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kimisagara yabibwiye umunyamakuru.

Si ubwa mbere kuri iyi nyubako humvikana abantu bahanutse bikekwa ko biyahuye.

UMUSEKE.RW