DJ DIZZO wari warahawe igihe gito cyo kubaho yapfuye

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri Nyakanga 2022.

Uyu musore yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024.

Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo yakunze kugarukwaho cyane, nyuma y’uko uyu musore ahuye n’uburwayi bwa kanseri bwatumye aremba ndetse amenyeshwa n’abaganga ko asigaje igihe gito cyo kubaho, ubwo yari mu Bwongereza.

DJ Dizzo yasabye ko niba asigaje igihe gito yafashwa kugera i Kigali akaba ari ho arwarira yanitaba Imana akagwa ku butaka yavukiyeho.

Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, yitabye Imana ku wa 19 Ukuboza 2024, afite imyaka 26 y’amavuko.

UMUSEKE.RW