Gicumbi: Biyemeje guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana

Ubuyobozi bw’umurenge wa Giti ku bufatanye n’inzego zitandukanye, bahagurukiye ikibazo cy’abagabo basambanya abana batagejeje imyaka y’ubukure, biyemeza kudahishira abacyekwaho aya mahano hagatangwa amakuru ababyihishe inyuma bagatabwa muri yombi.

Ubukangurambaga bwagarutsweho ku wa 10 Ukuboza 2024 ubwo hasozwaga iminsi 16 yagenewe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu buryo bw’umwihariko basaba guhashya abagabo n’abasore basambanya abana bakiri bato.

Abaturage 360 bo muri uriya murenge biyemeje gufatanya mu guhashya ihohoterwa ritandukanye. Hashyizweho abazajya batanga ubukangurambaga mu bigo by’amashuri, mu dusantire tw’ubucuruzi n’ahandi hahurira abantu benshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirana Jean Marie Vianney Aganira n’Umuseke yagize ati: “Dutanga ubukangurambaga twifashishije abajyanama bahuguriwe kurwanya ihohoterwa.”

Muri ubu bukangurambaga harimo abafatanyabikorwa nka ARCT Ruhuka.

Yavuze ko hari abantu barindwi bafashwe bacyekwaho gusambanya abana. Ati “Nta guhishira ihohoterwa, abaturage twabasabye kudufasha no kudahishira ababikora, kandi ubukangurambaga burakomeje.”

Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kiza ku isonga mu biteza ihohoterwa rikorerwa abana muri uyu murenge, gusa hakaba harashyizweho amatsinda y’abantu baganiriza imiryango, bakigisha kubaka amahoro bikazafasha kurera abana bagakura neza.

Mukayizera Esther Umuturage wo mu murenge wa Giti, avuga ko ingo zifitemo amakimbirane zishobora gutera abana guhura n’ababahohotera, babashukisha ibyo batabonye iwabo.

Ngendahayo Aime we agira ati “Twiyemeje kudahishira abahohotera abangavu, mbere wasangaga hari ababikora bikagirwa ibanga kubera kwanga kwiteranya, ariko byabaye kenshi kandi bigatuma abana batakaza amashuri kubera guterwa inda bakiri bato, twarahuguwe kandi twiyemeje gufatanya guhashya ababyihishe inyuma.”

- Advertisement -

Umuryango ARCT Ruhuka ukora ubukangurambaga muri uyu murenge wa Giti hagamijwe gukumira ihohoterwa ritandukanye, by’umwihariko ukibanda cyane ku burenganzira bw’abana, ugakumira isambanya ribakorerwa, no kwigisha gukumira amakimbirane mu miryango nk’intandaro yagaragajwe mu bitera ingaruka zituma abana bishora mu busambanyi batagejeje imyaka y’ubukure.

Bangirana JMV, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti
Abana batanga ubutumwa mu bukangurambaga babinyujije mu dukino
Abo mu madini n’amatorero na bo biyemeje gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

UMUSEKE.RW i Gicumbi