Kagame na Tshisekedi ntibagihuye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, ntibahuriye i Luanda muri Angola nk’uko byari biteganyijwe kuri iki Cyumweru.

Byari biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ahura na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ku buhuza bwa Perezida João Lourenço.

Kuri iki Cyumweru, Perezidansi ya RD Congo yanditse ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter ko guhura kw’aba bakuru b’ibihugu bimaze igihe bidacana uwaka kutakibaye.

Yavuze ko kunanirwa guhura ngo byatewe n’uko u Rwanda rwazanye amananiza mu biganiro.

Ivuga ko mu nama yabaye hagati y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwasabye ko hagomba kubaho ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDCongo n’umutwe wa M23.

Mu kuzamura iyi ngingo, ngo u Rwanda rwavuze ko bigomba gukorwa mbere y’uko rushyira umukono ku masezerano.

Uruhande rwa RDC rwari ruyobowe na Minisitiri Wagner Kayikwamba rwamaganye icyo cyifuzo, ibyo gushyira umukono ku masezerano bisubira irudubi.

Ingingo yo kuganira n’umutwe wa M23 ni imwe mu zishyushya umutwe ubutegetsi bwa Kinshasa dore ko na Perezida Tshisekedi avuga ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi rizanywe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Avuga ko “Ni yo mpamvu tutazigera tuganira na bo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose na bo.”

- Advertisement -

Ni mu gihe umutwe wa M23 na wo udahwema kuvuga ko inzira yo kurangiza intambara ari ukuganira n’ubutegetsi kugira ngo ibyatumye begura intwaro bishyirweho akadomo.

M23 kandi igaragaza ko mu gihe idatumirwa mu biganiro bya Luanda, imyanzuro ibifatirwamo itabareba.

Ku wa Gatandatu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Luanda muri Angola.

Yari yitabiriye inama ya 7 yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amafoto yasohowe yerekanaga ko intumwa z’u Rwanda n’iza DR.Congo zagiranye ibiganiro. Intumwa za DR.Congo ziyobowe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ibyo biganiro byari biyobowe na Amb. Tete Antonio Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola.

Ibiganiro byari guhuza Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, nubwo bitabaye Perezida Tshisekedi yari yamaze kujya muri Angola, ndetse yagiranye ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu João Lourenço na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari we wari umuhuza mu biganiro by’Abanye-Congo bibera i Nairobi, kugeza ubu byahagaze.

ISESENGURA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW