Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ku bufatanye na Sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigal, hashyizweho imodoka zitwara abantu zizajya zikora ijoro ryose.
Umujyi wa Kigali uvuga ko izo modoka zizakora mu byerekezo bya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi –Remera-Kanombe.
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko iki cyemezo gitangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2024 kizageza kuwa 5 Mutarama 2025.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igiciro cy’urugendo kitahindutse, kandi hazakoreshwa uburyo bwo kwishyura igiciro ku rugendo umugenzi yakoze, nk’uko bisanzwe bikorwa hifashishijwe ikarita y’ikoranabuhanga.
Umujyi wa Kigali kandi wasabye abantu kwitwararika, bashyira ubuzima bwabo imbere, bubahiriza gahunda ya ‘Tunyweless”.
UMUSEKE.RW