Niba bashaka kumenya aho abasirikare bacu bari bazambaze – Gen Nkubito

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Nkubito Eugene yasabye abaturage kugira uruhare mu mutekano, kuko iyo batekanye batera imbere, yahaye ubutumwa abo muri FDLR bibwira ko bashobora kwinjira mu Rwanda rwihishwa bikabahira.

Yavuze ko nta mutekano waboho hatari iterambere, kandi ko nta terambere ryabaho hatari umutekano kuko byombi byuzuzanya.

Hari mu nama Guverineri Mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura n’abandi bayobozi bagiriye mu kibaya kiri ku rubibi rw’u Rwanda na Congo Kinshasa, mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Busasamana.

Ibiganiro byabereye mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Mashinga kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.

Maj Gen Nkubito yasabye abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano w’igihugu, harimo kwitabira irondo, no kutarebera ibishobora guteza umutekano muke.

Yavuze ko muri Busasamana na Cyanzarwe hakunze kubera ibikorwa byo kwambuka bakajya muri Congo banyuze mu nzira zitemewe, akavuga ko bene izo nzira banyuramo hari n’abava muri Congo (FDLR) baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uretse kwambuka bajya muri Congo, Gen Nkubito yanavuze ko abajya kuragirayo amatungo na byo bitemewe, kimwe no gukora magendu.

Ati “Abantu barwana no gukira, bakajya kuzana ibintu hakurya hariya (magendu), bagaca mu nzira zitemewe bikaba byavamo n’ibyago bimeze gutyo. Gukora magendu ntabwo byemewe, ariko gucuruza biremewe, ayo maduka aremewe ariko ayo maduka agomba kujyamo ibintu byemewe, byaje mu buryo bwemewe.”

Yavuze ko abambuka rwihishwa baha icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ndetse ko kubatandukanye bigoye.

- Advertisement -

Maj Gen Nkubito yavuze ko ahaca magendu ntibafatwe, n’abacengezi bahaca bityo abaturage bagasabwa kwirinda kujya muri ibyo bikorwa.

ati “Ntabwo tuzareka kubivuga na gake, tuzakomeza kubivuga, turwana na byo mpaka ababikora babyumvise bakabireka kuko ni bibi.”

Yavuze ko hari abo muri FDLR bagiye bafatwa baje mu Rwanda rwihishwa, nubwo hari bake. Yasabye bene abo kuva muri Congo Kinshasa bakaza mu Rwanda kuko rubakira.

Yavuze ko abafashwe bavuze ko babaga baje kuneka aho abasirikare bari.

Maj Gen Nkubito ati “Abo muzabambwirire bambaze aho turi, ndababwiza ukuri niba bashaka kumenya aho abasirikare bacu bari, nibaze bambaze, nashaka anyandikire ubutumwa ati wambwira aho muri, namusibiza ngo turi aha n’aha aho turi ntabwo twihishe, ariko bareke kwangiza abaturage.”

IJAMBO RYOSE RYA GEN NKUBITO Eugene

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura yabwiye abaturage ko ababyeyi bagomba gukumira ko abana bababo bashorwa mu bikorwa bihungabanya umutekano, harimo abajya mu mitwe yitwaje intwaro muri Congo, abajaya muri magendo n’ibindi.

Yanasabye abaturage kirinda amakimbirane ashingiye ku mitungo, cyane amasambu.

Guverineri yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe ku cyahungabanyije umutekano kuko ingabo zihoro ziteguye gutabara abaturage.

Muri kariya gace k’ikibaya kiri ku rubibi rw’u Rwanda na Congo, hakunze kubera ibikorwa bihungabanya umutekano, ndetse mu gihe gishize hari umuturage wishwe n’abantu bavuye muri Congo bamutwara amatungo ye agizwe n’ihene. Hari n’umuturage wibwe inka zijyanwa muri Congo.

Maj Gen Nkubito Eugene aganira n’abaturage
Guverineri Mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura

MUKWAYA Olivier /UMUSEKE.RW