Abarimu n’abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke bafite impungenge z’uko ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje cyane bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ni abo mu kigo cy’ishuri ribanza rya Gitongo mu Murenge wa Kanjongo aho bavuga ko iyo imvura iguye bavirwa, bigatuma amasomo ahagarara.
Umwe mu barezi yagize ati:”Dufite ibyummba 13 birimo umunani bishyashya n’ibindi bitanu bishaje bikeneye gusanurwa n’ibikeneye gusimbuzwa“.
Ababyeyi barerera muri iri shuri bagaragaje impungenge batewe n’uko abana babo bigira mu byumba bishaje, badafite ubushobozi bwo kugira icyo babikoraho , bakifuza ko leta yagira icyo ikora kuri iki kibazo.
Umwe muri bo yagize ati “Dufite impungenge hakunze kuza umuyaga mwinshi wigeze ugurukana amabati,amashuri arashaje ashobora kugwa ku bana, icyifuzo nuko Leta yagira icyo ifasha abaturage kuko nta bushobozi babona bwo ku yubaka”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko iki kibazo bukizi, ariko kubaka iki kigo cy’ishuri bitari mu byihutirwa,bwizeza abaturage ko kizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, atangaza ko iki kibazo bakizi, ariko kubaka iki kigo cy’ishuri bitari mu byihutirwa,bwizeza abaturage ko kizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Ati “Nibyo koko ishuri rya Gitongo rirashaje rigaragara nk’iriri mu manegeka ntabwo riri mu mashuri ababaje dufite, umwaka utaha tuzariheraho“.
Iki kigo cy’ishuri ribanza rya Gitongo rifite ibyumba by’amashuri bitandatu bishaje bishobora kugwa ku barimu n’abanyeshuri.
- Advertisement -
Kugeza ubu mu karere ka Nyamasheke hamaze kuvugururwa ibigo by’amashuri bisaga 1000.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE.