Perezida Kagame yakiriye abitabiriye Inteko Rusange ya FIA

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukuboza 2024,  yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) ndetse n’itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino bizabera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre, witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi baje kwitabira Inteko Rusange ya FIA.

Bamwe muri abo, harimo umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, wongeye kugaragara mu Rwanda nyuma y’igihe kitageze ku kwezi ahavuye.

Perezida Kagame yashimiye  Inteko Rusange ya FIA, ku bwo kugirira ikizere u Rwanda .

Ati “Ndashaka gushimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, FIA na Mohammed Ben Sulayem n’ikipe ye kuba baregeranyije ibi byose hamwe, no kugirira icyizere u Rwanda rukabasha kubakira. Turabishima kandi ndizera ko igihe cyose muzamara hano muzishimira ko muhari.”

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukwiye kugana mu cyerekezo cyo kubengukwa n’abanyempano bava hanze aho gukomeza kurera abajya ahandi.

Ati “Afurika itanga impano nyinshi muri siporo zitandukanye, hari umubare munini ariko ntibabona amahirwe. Kuba muri hano, nzi ko ari intangiriro y’uburyo ayo mahirwe yaza ku mugabane wacu.”

Perezida Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, bamuritse kandi imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.

Ati “Mbere y’uko twinjira, njye na Mohammed twasuye imodoka yakorewe hano mu Rwanda n’abanyempano bakiri bato, abanyeshuri bo mu mashuri ya tekinike [Rwanda Polytechnic]. FIA yari ibiri inyuma, binyuze mu gutanga ubumenyi no gushishikariza abantu kugaragaza impano n’ubumenyi mu bintu bitandukanye bashobora gukora cyangwa guhanga.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati ““Ku bw’ibyo rero, FIA, ndashaka kubashimira, ndagushimira cyane Mohammed ndetse n’Abanyarwanda barashima ko mwese muri hano. Ariko si ku Rwanda gusa, ndashaka ko mwumva ko binyuze mu kuba muri hano n’ibikorwa byanyu bigera kure ku mbibi zose z’uyu mugabane, ni ku bwa Afurika.”

Iyi modoka yari imaze igihe kigera ku kwezi ikorwa n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali aho bafatanyije n’umutekinisiye wa FIA.

Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y’iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihagano yahawe na FIA.

Inteko Rusange ya FIA izasozwa n’itangwa ry’ibihembo byayo ku bakinnyi babaye indashyikirwa mu masiganwa itegura, bizatangirwa muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Muri uyu muhango kandi igihangano cya Ishimwe Gad, nicyo cyatoranyijwe nk’icyahize ibindi mu byatanzwe n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 120 ishize Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, FIA, ritangijwe.

Biteganyijwe ko iki gihangano kizanashyirwa ahakorerwa imurika ku Cyicaro cya FIA kiri ahitwa Place de la Concorde i Paris mu Bufaransa nk’amateka ko inama ya mbere ya FIA muri Africa yabereye mu Rwanda.

Mohammed Ben Sulayem na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro
Imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda
Perezida Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, bamuritse  imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda
Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, yongeye kugaragara mu Rwanda nyuma y’igihe gito ahavuye.
Igihangano cya Ishimwe Gad, nicyo cyatoranyijwe nk’icyahize ibindi mu byatanzwe n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 120 ishize Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, FIA, ritangijwe

UMUSEKE.RW