Perezida Tshisekedi yageze muri Congo Brazzaville

Perezida wa Congo Kinshasa, Félix Tshisekedi yageze muri Congo Brazzaville aho agirana ibiganiro bya babiri na Perezida w’iki gihugu, Denis Sassou N’gesso.

Perezidansi ya Congo Kinshasa ivuga ko mu biganirwa harimo ikibazo cy’umutekano w’akarere, muri Africa no ku isi.

Tshisekedi yageze i Brazzaville kuri uyu wa Gatandatu aho yakiriwe n’abaturage b’igihugu cye.

Urugendo rwe ruje nyuma y’icyumweru guhura kwe na Perezida Kagame bijemo ubwumvikane buke gahunda igasubikwa.

Congo n’u Rwanda ntibyumvikanye ku ngingo u Rwanda rusaba ko icyo gihugu cya Congo kigirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye kititeguye kuganira na M23 nk’uko byatangajwe na Minisitiri Patrick Muyaya.

UMUSEKE.RW