Etincelles FC yasubije amafaranga “Akarere ka Rubavu kayishyuza”

Etincelles FC yasubije amafaranga agera kuri miliyoni 3Frw yakoresheje mu buryo bunyuranyije n’amasezerano yagiranye n’Akarere ka Rubavu, ikibazo cyari kigeze muri RIB.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko rumufasha kugaruza miliyoni 3 Frw Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FR bwakoresheje bitari mu masezerano.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2024, ni bwo Akarere ka Rubavu kandikiye RIB, kayisaba ko yabafasha kugaruza miliyoni 3 Frw ikipe ya Etincelles FC yakoresheje igura umukinnyi w’Umunyamahanga, kandi bitari mu masezerano bafitanye.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu masezerano y’ubufatanye gafitanye n’iyi kipe, hatarimo ko amafaranga Akarere katanze agurwamo abakinnyi b’abanyamahanga.

Nyuma y’iyi baruwa yandikiwe RIB, Ubuyobozi bwa Etincelles FC, buyobowe na Ndagijimana Enock bwahise busubiza aya mafaraga.

Impapuro za Banki UMUSEKE wabonye, zigaragaza ko iyi kipe yamaze gusubiza amafaranga kuri konti y’Akarere ka Rubavu.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10 mu mikino 13 imaze gukina.

Ibaruwa ya Etincelles FC isobanura ko ko basubije miliyoni 3 Frw kuri konti y’Akarere
Icyemeza ko basubije aya mafaranga
Akarere ka Rubavu kari kasabye RIB kubafasha kugaruza amafaranga angana na miliyoni 3 Frw

UMUSEKE.RW