Ibitaro bya Nyarugunge bigiye kongera gutanga serivisi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana,yatangarije abasenateri ko mu gihe cya vuba ibi Bitaro bizongera gutanga serivisi nyuma y’amezi ane bifunzwe by’agteganyo.

Minisitiri Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 ubwo yari abajijwe, niba ibi bitaro bitarateje icyuho muri servisi z’ubuzuvi zahabwaga umuturage.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari amasezerano ari gukorwa hagati ya MINISANTE n’abafatanyabikorwa  ku buryo  hateganyijwe kubaka igice cya kabiri ndetse atanga ikizere ko mu gihe cya vuba byongera gutanga serivisi.

Ati “Ni byo biriya bitaro bya Nyarugenge ni igice cya mbere ariko hari n’igice cya kabiri giteganyijwe, ndetse hari amasezerano n’abafatanyabikorwa bazadufasha barimo Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MININFRA) turimo gufatanya, iri vuriro rikongera gutanga serivisi nziza ku barigana.”

Minisitiri w’ubuzima avuga ko iri vuriro ryafunzwe kubera ikibazo cy’amatiyo yatwaraga amazi yo hasi, atari yubatse neza bigatuma hari ibyivanga biba ngombwa ko barifunga ngo hagire ibikorwa mu buryo burambye.

Ati “Kandi byarakemutse ibisigaye ni ibikoresho byari bihari birimo kuvugururwa, ibitaro bikongera bigakora neza”.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko iri vuriro ryakiraga abarwayi boherezwaga n’ibigo nderabuzima, ndetse n’abarwayi bazaga babigana kuhivuriza, ariko kuva byafungwa wasangaga byarateje ubucucike ku yandi mavuriro.

Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge byafunze imiryango by’agateganyo, abarwayi bari babirwariyemo basabwa kujya mu yandi mavuriro, kuko hari imirimo yo kubaka no gusana yari irimo kuhakorerwa, itashoboraga gukorwa harimo abarwayi.

Ibi bitaro byatangiye gukora mu mwaka wa 2020, bisabwe n’abatuye mu Murenge wa Nyamirambo, no mu bice bituranye na wo.

- Advertisement -

Ubwo ibi bitaro byatangiraga gukora, Umuyobozi wabyo yatangaje ko bije kunganira ibya Muhima mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Iyi ntego yagezweho kuko mbere y’uko bifungwa, byaganwaga n’ababyeyi barenga 200 baje kubyara buri kwezi.

UMUSEKE.RW