Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo yasuye ingabo za SADC ahari imirwano

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Congo aho asura ingabo za ASDC ziri i Goma ahari kubera imirwano n’umutwe wa M23.

Ni urugendo yatangiye kuva tariki 22/01/2025 azarusoza tariki 25/01/2025 aho biteganyijwe ko aganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu ku cyakorwa ngo umutwe wa M23 udakomeza kwigarurira ibice bitandukanye muri Congo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu, rivuga ko “Minisitiri Angie Motshekga mu rugendo rwe muri Congo azagirana amasezerano y’ubufatanye hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo, SANDF ndetse n’iza Repubulika ya Congo, FARDC, agamije gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu bindi ari ukureba uko ingabo z’igihugu cye zitwaye mu gihe zari muri ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Urugendo rwa Angie Motshekga muri Congo rubaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice bitandukanye ndetse usatira umujyi wa Goma, aho izi ngabo za SANDF zifite ibirindiro.

Ingabo z’Afurika y’Epfo zisanzwe ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bw’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC).

Muri Gashyantare umwaka ushize, ku itegeko rya Perezida Cyril Ramaphosa igisirikare cya Afurika y’Epfo cyohereje abasirikare 2900 muri RD Congo bahawe ubutumwa bwo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Izi ngabo ziri muri Congo zifite intego yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Umutwe wa AFC/M23 wasohoye itangazo ku wa Gatatu uvuga ko nta kibazo ufitanye n’ingabo za SADC cyangwa iza Congo, FARDC ko ikibazo ugifitanye n’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR.

- Advertisement -
Ingabo z’Afurika y’Epfo zisanzwe ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bw’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC)

VIDEO

UMUSEKE.RW