Muhanga: Umugore umaze imyaka 10 arwariye mu Bitaro arasaba ubufasha

Dushimimana Charlotte wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, yavunitse urutirigongo, ubu hashize  imyaka 10 aryamye mu Bitaro by’iKabgayi.

Dushimimana Charlotte avuga ko yakoreye  impanuka mu Murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi mu mwaka wa 2014.

Dushimimana yabwiye UMUSEKE ko kuva icyo gihe yagerageje kwivuza mu Bitaro bitandukanye byo mu Rwanda,  ntibyakunda.

Uyu mubyeyi avuga ko mu Bitaro bikuru bya  Kaminuza(CHUK) yivurijemo ubushize, byabaye ngombwa ko bongera kumusubiza mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo bizafashe Umuryango we kumusura.

Ati “Simbasha kwivana kuri iki gitanda keretse umurwaza.”

Uyu mubyeyi avuga ko mu Bitaro byose yagiyemo abaganga bamuhakaniye ko kubaga umugongo bitashoboka bamubwira ko agomba kwiyakira.

Dushimimana avuga ko umugabo bari barashakanye yabonye atinze mu bitaro aramuta ajya gushaka undi mugore.

Dushimimana avuga ko n’ababyeyi be bagombaga kumwitaho nta bushobozi bafite, gusa akavuga ko muri iyo myaka yose  ajya abona umuntu baziranye cyangwa wamenye amakuru y’iyi mpanuka yagize, akamwoherereza amafaranga agura ibiryo.

Yavuze ko iyo atabonye abo bagiraneza  ahabwa ifunguro ryagenewe abarwayi badafite ababitaho.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste, avuga ko nta cyizere cyo gukira Dushimimana afite.

Dr Muvunyi avuga ko igufwa ry’umugongo basanze ryarangiritse ku buryo kurisana bitashoboka ubu.

Ati “Ubu turimo kuvura ibisebe yatewe n’iminsi amaze aryamye ku gitanda.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu murwayi abonye ubushobozi yagura igare ryabugenewe yajya yifashisha ahamanuka n’ahaterera ariko adafite Umuntu umwitaho umunsi ku munsi.

Dushimimana avuga ko kugeza ubu atazi aho avana amikoro yo kugura igare kubera ko rihenze cyane.

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo yamusigiye umwana umwe arigendera.

WIFUZA GUFASHA Dushimimana Charlotte  WAKORESHA TELEPHONE YE : 0783925335 

Muri ibi Bitaro bya Kabgayi, Dushimimana Charlotte arwariyemo avuga ko ari mu barwayi bahamaze igihe kinini

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga