Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Togo- AMAFOTO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye.

Ibi biganiro byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

Ku rukuta rwa X, Village Urugwiro yatangaje ko byabereye mu muhezo nyuma baza no kuganira n’intumwa z’u Rwanda na Togo.

Uruzinduko rwa Perezida Faure Essozimna Gnassingbé mu Rwanda ruje nyuma y’urwo yaherukaga kugirira mu Rwanda, mu Kwakira 2024, yitabiriye irahira rya Perezida Kagame.

U Rwanda na Togo bifitanye umubano mwiza ndetse ibihugu byombi byasinyanye   amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi.

Muri Mutarama 2017  nibwo u Rwanda rwafunguye amarembo muri Togo ubwo Ambasaderi Stanislas Kamanzi yashyikirizaga Perezida wa Togo, Faure ESSOZIMNA Gnassingbé, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Perezida KAGAME yamwakiriye muri Viallage Urugwiro
URwanda na Togo bifitanye umubano mwiza

UMUSEKE.RW