Rutsiro: Inkuba yakubise umubyeyi wari ufite uruhinja

Mu karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Ruhango,Akagari ka Kavumu, inkuba yakubise umubyeyi witwa Imanizabayo Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, ahita yitaba Imana.

Uyu mubyeyi asize urwo ruhinja n’undi mwana w’imyaka irindwi, ariko bikavugwa ko atabanaga n’umugabo.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko inkuba yakubise uwo mubyeyi ubwo yari yugamye imvura mu rugo rw’umuturanyi.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre, yavuze ko uwo mwana w’amezi icyenda yasize yahise ahabwa nyirakuru ufite imyaka 65 ngo amwuteho.

Yongeyeho ko  bo nk’ubuyobozi bakomeza gufatanya n’izindi nzego zirebana n’uburenganzira bw’umwana kugira ngo bakurikirane imikurire ye kimwe na mukuru we wajyanywe ahandi mu miryango yabo.

Gitifu Bisangabagabo yakomeje yihanganisha umuryango wabuze umuntu n’abo inkuba yahungabanyije bakajyanwa kwa muganga, yibutsa abaturage ko aka gace gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane.

Umurambo wa nyakwigendera  wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda.

UMUSEKE.RW