Tshisekedi yatumije abahagarariye ibihugu i Kinshasa abaregera u Rwanda

Mu ijambo Perezida wa Congo Kinshasa yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo, yashimiye amahanga yamaganye ibibera mu burasirazuba bwa Congo, “no kuvuga ko u Rwanda rufasha M23”, avuga ko bidahagije bagomba no gufatira ibihano abayobozi muri politiki n’abasirikare.

Iyi nama y’igitaraganya yo guhura n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, ibaye nyuma yaho ku wa Gatatu Perezida Paul Kagame yasangiye n’abahagarariye ibihugu i Kigali, akabasobanurira ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse akanenga yeruye Perezida Tshisekedi ko ari we udashaka ko ibibazo bikemuka.

Perezida Tshisekedi arasa n’uwihimuye kuri Perezida Paul Kagame, na we amuvugira imbere y’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa.

Yagize ati “Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntabwo isaba inkunga, ahubwo isaba ubufatanye bw’ukuri kandi buha amahirwe angana buri wese, bushingiye ku busugire bwayo, ku butaka bwayo bwose no ku burenganzira bw’ibanze. Ubwo bufasha si impuhwe ni inshingano za buri wese mu guharanira amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyira mu bikorwa ibyo uvuga, bikaba ibikorwa bifatika kandi bikumira. Ibihano ku Rwanda, ku bayobozi ba politiki na gisirikare bishoye mu byaha, n’inzira yabo y’ubukungu ni ngombwa.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ubushotoranyi bw’u Rwanda buhoraho, kwica ibyemejwe mu myanzuro yafashwe mu biganiro n’inkunga ifatika ruha umutwe wa M23 bisubiza inyuma iyo nzira y’ibiganiro (ya Luanda).

Yavuze ko Congo itazigera iganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’ibyihebe, kubemera byemewe n’amategeko ngo kwaba ari ugushinyagurira abantu bapfiriye mu ntambara.

Ati “Reka nerure, Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta na rimwe izacabugufi kubera igitutu cy’abari hanze yayo, bashaka kuyishiraho ibyo ikora “conditions” bitandukanye n’inyungu zayo n’uz’ubusugire bwacu. Ntabwo tuzahwema kugaragaza aho duhagaze, ibiganiro n’umutwe w’ibyehebe nka M23 ni umurongo utukura tutazigera turenga.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko gufatira ibihano u Rwanda byagabanya umwuka w’intambara mu karere.

- Advertisement -

Tshisekedi yavuze ko umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye wabaye mubi cyane, umutwe wa M23 ngo ukaba waragiye ufata ibice ukabishyiramo abayobozi, bagasimbura abari bahari mu buryo butari bwo.

Yavuze ko M23 ihabwa inkunga n’u Rwanda igasahura imitungo yo muri Congo.

Gusa Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko abayobozi babemberera Tshisekedi “wigize umuyobozi wa rwana” bigatuma adakemura ibibazo biri mu gihugu cye.

Perezida Paul Kagame avuga ko kugira ngo ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo bikemuke, bigomba kwicarirwa hakarebwa imizi yabyo aho guhora byegekwa ku mutwe w’u Rwanda.

Birasa naho uburakari buri mu mitwe y’abayobozi b’ibi bihugu byombi, u Rwanda na Congo bugenda bwigaragaza mu magambo atandukanye bakomeza guterana iyo babonye akanya ko guhura n’abandi bayobozi cyangwa itangazamakuru.

Umuhuza mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na Congo, Perezida João Lourenço aherutse guhura na Perezida Emmaule Macron w’Ubufaransa bemeza ko ibiganiro bya Luanda ari yo nzira yafasha gukemura ikibazo gihari.

Congo n’u Rwanda ntabwo byumvikanye ku bijyanye no kuba Congo yaganira na M23 kugira ngo bakemure ibibazo babihereye mu mizi.

Umutwe wa M23 uherutse kugabwaho ibitero bikomeye n’ingabo za Congo zigamije kwisubiza ibice byose zambuwe, cyakora M23 yihagazeho inakomeza gufata ibindi bice no gusunika ingabo za Leta ya Congo.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW 

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Leave a comment