Kenyatta, Obasanjo na Desalegn bagizwe abahuza mu bibazo bya RD Congo

Umuryango wa SADC na EAC yagize  abahuza mu bibazo by’umutekano mucye muri Congo, abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Kenya na Nigeria hamwe  n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa  Ethiopia, kugira ngo  barebe uko amahoro n’umutekano byagaruka muri icyo gihugu.

Itangazo ryasohowe na Perezida William Ruto wa Kenya ari na we uyoboye  Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, rivuga ko Uhuru Kenyatta wa Kenya, Olusegun Obasanjo wa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wa Ethiopia ari bo bagiye guhagararira umugambi wa EAC na SADC wo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida João Lourenço wa Angola aherutse gutangaza ko kubera imirimo mishya yo kuba umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika ,adashobora gukomeza kuba umuhuza mu bibazo by’umutekano mucye muri Congo.

Kugeza ubu M23 ihanganye n’igisirikare cya Leta, yabaye itanze agahenge ndetse ku mugoroba w’ejo yemereye abasirikare ba SADC baje guhangana n’uyu mutwe, bakaza gukomerekera ku rugamba gusubira mu bihugu byabo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yo ikomeje umugambi wayo wo kwisunga amahanga ngo asabire ibihano u Rwanda, irushinja gutera inkunga no gufasha umutwe wa M23 .

URwanda rwo ruvuga ko “ Ibikangisho by’ibihano” bidashobora kuba igisubizo  mu guhagarika ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda.

UMUSEKE.RW