RDC: Abarenga 20 bapfiriye mu gusubiranamo hagati ya FARDC na Wazalendo

Abantu bagera kuri 20 bapfuye abandi mirongo itandatu barakomereka mu mirwano yahuje ingabo za Leta, zasubiranyemo na Wazalendo, mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ubusanzwe inyeshyamba za Wazalendo zifasha ingabo za leta, FARDC  guhangana n’umutwe wa M23.

Ukuriye ubuvuzi mu zone ya Uvira, Mpanzu Nimi,yabwiye ikinyamakuru Actualite, ko “ Tumaze kubarura abantu 60 bakomeretse  n’abandi barenga 20 bapfuye , baguye mu mirwano.”

 Yasobanuye ko abakomeretse bose bari kwitabwaho

Yagize ati “ Twakiriye abantu bose bakomeretse , hari bajyanywe mu bigo Nderabuzima ariko  hari n’abajyanywe ku bitaro bikuru bya Uvira aho turi kwita ku bantu bose bakomeretse.”

Amakuru atangazwa n’abakora mu bigo by’ubutabazi, avuga ko  imibiri y’abamaze kwitaba Imana 27 yajyanywe na Croix-Rouge ya Congo ifatanyije na CICR ya Uvira.

Amakuru avuga ko mu minsi yashize, Umujyi wa Uvira nta baturage bawucaracaragamo kuko bamwe bari bahungiye mu mujyi wa Bujumbura bahana imbibi abandi bajya mu Ntara ya Tanganyika , mu gace ka Kalemie na Moba.

Ugushyamirana kwabayeho hagati y’ingabo za leta, FARDC ndetse na Wazalendo, nyuma yaho inyeshyamba za M23 zifashe umupaka wa Kamanyola hafi ya Uvira.

Amakuru avuga ko uko gushyamirana kwatewe no kuba Wazalendo ishinja ingabo za leta  kunanirwa urugamba .

- Advertisement -

Kugeza ubu ntacyo leta ya Congo iratangaza kuri uko gusubiranamo.

UMUSEKE.RW