Nta munyarwanda udafite umurundi – Abepisikopi basabye ko imipaka ifungurwa

Abepisikopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi basabye abayobozi b’ibihugu byombi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi kugira ngo imipaka ihuza ibihugu byombi ifungurwe, bityo abaturage bongere kugenderana nk’abavandimwe.

Ni ibyatangajwe ubwo hasozwaga inama isanzwe ihuza Abepisikopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, bibumbiye mu Ihuriro ACOREB, yateraniye mu Karere ka Ngoma kuva tariki ya 30 Werurwe kugeza tariki ya 1 Mata 2025.

Aba Bepisikopi bavuze ko, nubwo hari intambwe yatangiye guterwa mu gusubukura umubano w’ibihugu byombi, bibabaje kuba kugeza ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igifunze.

Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega mu Burundi, yavuze ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, bityo nta mpamvu n’imwe ikwiriye kubatandukanya.

Yagarutse ku mateka ya Kiliziya muri ibi bihugu, avuga ko mu gihe cy’Ubukoloni byasangiye Vicariat imwe yitwaga Kivu, kandi ko nyuma yaho byakomeje kurangwa n’ubumwe n’ubushuti kubera umuco n’ururimi bahuriyeho.

Yagaragaje ko, nubwo mu myaka ya vuba habayeho umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Abepisikopi bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo basobanure ko hagati y’Abakristu nta bibazo bihari.

Musenyeri Nahimana yasabye abayobozi b’u Burundi n’u Rwanda gukora ibishoboka kugira ngo imipaka ifungurwe, bityo abantu bashobore kongera kugenderana nk’uko byahoze.

Karidinali Antoni Kambanda, usanzwe ari Visi Perezida wa ACOREB, na we yahamije ko gufunga imipaka bigamije gutandukanya Abanyarwanda n’Abarundi bidakwiye, kuko ari abavandimwe.

Ati: “Abanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa kugira ngo abantu bashobore gusabana, guhahirana no gusurana.”

Yasabye Abakristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere urugero abafata ibyemezo muri ibi bihugu.

Ati“Abanyarwanda n’Abarundi ururimi tuvuga ruraduhuza. Mu mvugo nziza y’abakurambere bacu, baravugaga ngo nta Munyarwanda udafite Umurundi, bitugaragariza ubumwe n’ubuvandimwe dufitanye.”

Yakomeje agira ati: “By’umwihariko, nk’Abakristu, Kristu ni we uduhuza. Kubishimangira no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe zigenda zikuraho inzitizi zibuza abantu gusabana no gukorana.”

Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981, riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka rikaba ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024.

Kuva tariki 11 Mutarama 2024 Igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda hashingiwe ku mpamvu u Burundi bwise iz’umutekano.

Bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi barirukanywe boherezwa mu Rwanda ndetse basiga imitungo yabo, mu gihe abandi bahohotewe bazira kuba Abanyarwanda.

Karidinali Antoni Kambanda, usanzwe ari Visi Perezida wa ACOREB
Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega mu Burundi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Comments ( 2 )
Add Comment
  • valens ndacyayisenga

    ndabakunda cyane

  • Sagihanga

    Ndayishimiye yadunzw imipaka kugira ngo ahishe ingendo z’abasirikare be yoherezaga muri RDC gufatanya na FARDC na FDLR kwica abatutsi. Harya we ni umukirisitu?