Umusaza akurikiranyweho gukomeretsa umukobwa we

Nyanza: Umusaza w’imyaka 69  yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema umukobwa we, bitewe n’amakimbirane bari bafitanye.

Byabereye mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa  Nyagisozi mu kagari ka Gahunga mu Mudugudu wa Gituntu.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko uyu musaza bikekwa ko yatemye umwana we witwa Vestine w’imyaka 30.

Bikekwa ko uriya mukobwa yatemye mukase witwa Nsingizimana w’imyaka 46 bapfuye ihene, uriya mukobwa yari agiye kuzitura kwa se ahita akubitana na mukase batangira gutongana, maze uriya mukobwa atema mukase.

Uriya musaza witwa Sigebigiyeho na we yaje gutabara, ahita atema ku kirenge umukobwa we.

Abatuye muri kariya gace kandi bakomeza bavuga ko uriya mukobwa asanzwe afitanye  amakimbirane na se umubyara ashingiye ku masambu, inzu n’amatungo.

Ngo yashatse ko bagabana inzu se abanamo na mukase aho bari baragiye mu nkiko kugira ngo zibafashe kuko uriya umukobwa ari uwo ku mugore mukuru dore ko se yashatse abagore babiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza.

Uriya musaza Sigebigiyeho yafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

Abakomeretse  ku kaguru aribo umwana na mukase bo bakaba bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Mweya kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Leave a Comment