Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yashyikirije Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, busaba iki gihugu gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Minisitiri Nsengimana yamusangije icyerekezo cya Mushikiwabo cyo guteza imbere umuryango wa OIF.
U Rwanda na Ghana bisanzwe ari ibihugu by’inshuti . Mu 2022 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, azatuma ibihugu byombi birushaho kubaka umubano ushingiye ku buhahirane.
Aya masezerano agamije kongera no kunoza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi ari mu Rwanda no muri Ghana.
Amatora y’Umunyamabanga Mukuru ya OIF muri manda ya 2027-2030 azabera mu nama itaha y’Abaminisitiri bagize uyu muryango tariki 15-16 Ukuboza muri Cambodge.
Ibikorwa byo gutanga kandidatire bizarangira ku wa 15 Gicurasi. U Rwanda rwatanze Mushikiwabo nk’umukandida, aho aramutse atowe azayobora manda ya gatatu.
Kugeza ubu, abandi bamaze gutangaza ko baziyamamaza harimo Umunya-Romania, Dacian Cioloș, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubuhinzi.
Abandi ni Juliana Amato Lumumba wo muri RDC wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Dr. Coumba Ba wigeze kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Mauratinie.

UMUSEKE.RW
