Haruna yavuze uko abanyamahanga bumvaga ko mu Rwanda bacyicana

Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu [Amavubi] akanakinira amakipe akomeye mu Rwanda no muri Tanzania, yavuze uko yasubije abanyamahanga bakinanye akababwira ko u Rwanda ari Amahoro mu gihe yabaga abajijwe niba Abanyarwanda bakicana.

Bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bamwe mu banyamahanga bagiye batangazwa n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’imyaka 32 ruvuye mu icuraburindi.

Amatsiko bamwe bagira ku Rwanda no ku Bumwe bwabo, atuma bibaza uko babigenje kugira ngo iki Gihugu kibe kiri mu byubashywe ku Isi mu ngeri zose, by’umwihariko mu gice cy’Umutekano.

Haruna Niyonzima wakinnye muri Tanzania no muri Libya ubwo yari avuye mu makipe yo mu Rwanda, yavuze ko yigeze kujya abazwa n’abo bakinanaga b’abanyamahanga niba mu Rwanda bakicana ariko we akabasubiza ko mu Rwanda ari Amahoro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibisubizo yabahaga, yabishobozwaga n’uko yari amaze gukura kandi yumva ko agomba gukomera.

Ati “Ibihugu byose nagenze, mu by’ukuri iyo bumvaga ngo uri Umunyarwanda, nicyo kintu cya mbere bahitaga bihutira kukubaza. Ese iwanyu abantu barakicana?”

“Ariko kubera ko twari tumaze gukura, tumaze kuba abagabo dushikamye, ibibazo byigisha rimwe na rimwe ubwenge. Nababwiye ko u Rwanda ari Amahoro. Mbabwira ko u Rwanda atari rwa Rwanda abantu bazi. Nibyo twabuze abacu ariko turakomeye.”

Haruna yakomeje avuga uburyo inshuti ze bakinanye aho yakinnye hose hanze y’Igihugu, batumvaga uburyo Iterambere ryihuse kugaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Inshuti zanjye nagiye mpura na zo, abanyamahanga nagiye nkinana na bo, ntabwo biyumvishaga ahantu nturuka, ntabwo biyumvishaga ibintu byabaye mu gihugu cyacu, ngo bumve ko ari ibintu by’abantu. Bimwe nzi narabibasobanuriye ndetse mbereka aho tugeze twiyubaka uyu munsi.”

Niyonzima yavuze ko ubwo yajyanaga na Yanga SC gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bose bavuyemo batumva ibintu byabaye.

Ati “Amafoto arivugira, abantu basobanura amateka yabaye, ariko nk’umuntu hari ibyo ubona ukabura n’icyo ubaza. Ni ibintu biteye agahinda cyane.”

Yakomeje agira ati “Hariya [muri Tanzania] nahabaye imyaka 10, hari abantu bibazaga mbere na mbere ngo twabayeho gute? Bibazaga ngo izo mbaraga zo gukina umupira twazikuye he? Izo mbaraga zo kubaho tukumva turi abagabo twazikuye he? Kuko iyo ugeze ku rwibutso, ibintu byose birivugira.”

Ubwo yari agikina mu Rwanda, Niyonzima yakiniye Etincelles FC y’iwabo I Rubavu, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali. Muri Tanzania yakiniye Simba SC na Yanga SC mu gihe yanaciye muri Libya muri Al-Taawon Ajdabiyah SC.

Haruna wakiniye Amavubi imikino 110, aherutse gushyirwa mu batoza 13 b’Abanyarwanda bazajya gukarishya ubumenyi muri Espagne binyuze mu bufatanye bw’Ikipe ya Atlético Madrid n’u Rwanda.

Ni umukozi kandi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, aho ari mu batoza bashinzwe gutoranya abato bafite impano mu mushing awa FIFA witwa TDS.

Abatutsi barenga 1,000,000, ni bo kugeza ubu bamaze kumenyakana nk’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya […] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira ku wa 7 Mata igasozwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.

Haruna Niyonzima yavuze uko yasubizaga abanyamahanga bakinanye akababwira ko u Rwanda ari Amahoro mu gihe bo bibazaga ko hakiri ubwicanyi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *