Trump yasibye ifoto yakoze yigaragaza nka Yesu

Ngiyo ifoto ya Donald Trump yateje impaka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yari yashyize ku rukuta rwa X rw’ibiro bye, White House ifoto ririho ubutumwa bumugaragaza nk’umuntu nka Yesu wo muri Bibiliya, nyuma yo kwamaganwa no kumuseka yasisibye.

Perezida w’Amerika Donald Trump uko bigaragara yakuyeho ubutumwa bw’ifoto yateje impaka yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social agaragaza ko ameze nka Yezu/Yesu.

Iyo foto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), igaragaza Trump nkaho arimo gukiza umurwayi uryamye ku gitanda mu bitaro.

Iyi foto yateje impaka mu buryo bukomeye muri politike y’Amerika (abo mu ishyaka ry’aba-Repubulikani n’abo mu ishyaka ry’aba-Demokarate), harimo na bamwe mu basanzwe bashyigikiye cyane Donald Trump.

Ubwo butumwa bwaje hashize amasaha Trump atangaje ubutumwa burebure anenga Papa Léon XIV.

Papa Léon XIV we akazira ko anenga cyane intambara Amerika na Israel byatangije kuri Iran.

Trump yemeye ko yatangaje iyo foto, abwira abanyamakuru ko yatekerezaga ko iyo foto ari “jyewe nk’umuganga”.

Iyo foto ubu yamaze gusibwa yagaragazaga Trump, yambaye ikanzu y’umweru, ashyize ukuboko kurabagirana ku gahanga k’umugabo urwaye, abamunenga bavuze ko isa nk’ibishushanyo by’idini bigaragaza Yezu/Yesu akiza umuntu urwaye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *