Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo bitabura.
Kuri ubu ubu ibiciro bya litiro ya lisansi byageze kuri 2.938 Frw, bivuye kuri 2303 Frw naho litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yabwiye B&B Fm ko u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zigamije guhangana n’ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli.
Ati “ Nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bizamuka cyane, Leta y’u Rwanda nayo yiyemeje gushyiramo imbaraga zishoboka , mu buryo bwose. Ku buryo nibura naho ibiciro byazamutse cyane, nibura igerageza kugabanya ingaruka z’ibyo biciro.”
Amb Uwihanganye avuga ko u Rwanda rwagerageje kureba ko mazutu itabura kandi ibiciro bitakomeza kuzamuka.
Ati “ Uramutse ukurikije uko bimeze ku isoko mpuzamahanga bihagaze, byaba biri hejuru kurenza uko bimeze ubu.”
Akomeza ati “ Urebye ku isoko mpuzamahanga, igiciro kigezweho ubu , twakabaye kiri hejuru cyane ugereranyije n’icyo twariho ubu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko nubwo ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli gikomeje, u Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana nacyo.
Ati “U Rwanda ruriteguye , tubikurikirana umunsi ku munsi. Ariko ni ngombwa ko tubwira abanyarwanda, ko tudashobora guca muri ibi bihe tudafatanyije n’abaturage. Ibi by’ibiciro kuzamuka, ntibyahagaze kandi bizakomeza kuzamuka. Icyo dushaka cy’ingenzi ni uko ibura ritabahaho.”
Amb Uwihanganye asaba Abanyarwanda ubufatanye kugira ngo hatabaho ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli , bakora ingendo za ngombwa kandi abafite imodoka bakifashisha imodoka rusange ahari ngombwa.
Abacuruzi baburiwe…
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yaburiye abacuruzi bashaka kuririra ku biciro bya Peteroli byazamutse ngo bahende abaguzi.
Itangazo rya MINICOM yagize iti “ Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda,MINICOM, iributsa abacuruzi kutazamura ibiciro mu buryo budakwiye bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.”
MINICOM isaba abantu gutanga amakuru ahari aho abacuruzi bazamuye ibiciro bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli .

UMUSEKE.RW
