Abasifuzi ba Rwanda Premier League barataka inzara

Nyuma y’uko hashize amezi agera kuri atatu batabona insimburamubyizi basanzwe bahabwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abasifuzi basifura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) barataka inzara.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko aba basifuzi bamaze amezi abiri batabona amafaranga ya FERWAFA. Ayo batabonye ni ay’ukwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu, ndetse n’ukwa kane kugiye kugeramo.

Mu gihe ukwezi kwa Mata kwarangira batabonye aya mafaranga yitwa insimburamubyizi, baba bamaze amezi atatu aba basifuzi batazi amafaranga.

Ubusanzwe umusifuzi agenerwa ibihumbi 100 Frw kuri buri mukino asifuye, ndetse iyo agiye mu Ntara agafashwa n’amafaranga yo kurarayo.

Ibi bisobanura ko umusifuzi ahabwa amafaranga hashingiwe ku mikino yasifuye. Uko asifura imikino myinshi, ni ko n’amafaranga ahabwa yiyongera.

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *