Umuyobozi wa MONUSCO yasuye Goma igenzurwa na AFC/ M23

Umunyamerika James Swan ubwo yari ageze i Goma

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Umunyamerika James Swan, yageze mu Mujyi wa Goma umaze umwaka urenga mu maboko ya AFC/M23, mu rugendo rwo kureba iyubahirizwa ry’agahenge k’intambara n’umwuka abakozi ba LONI bakoreramo.

Indege y’Umuryango w’Abibumbye itwaye James yageze ku kibuga cy’indege cy’i Goma kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, iba iya kabiri ihaguye kuva uyu mujyi usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru wafatwa na AFC/M23.

Umuyobozi Mukuru wa MONUSCO wageze i Goma avuye mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo Ituri na Beni.

Yavuze ko ikimugenza i Goma ari ukureba ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge k’imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za leta ya Congo.

Ati “Icya mbere kingenza hano ni uguhura n’abakozi bacu ngo batubwire uko umwuka umeze mu gihe MONUSCO ikomeje gukora inshingano zayo nk’uko ziri mu mwanzuro wayishyizeho.”

Akomeza agira ati “Gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge bisaba umwuka mwiza utuma ibikorwa bihuriweho bikorwa neza mu buryo bwizewe kandi butekanye.”

Yavuze ko hakwiriye guharikwa ibikorwa birimo ikoreshwa rya ‘drones’ zigaba ibitero akenshi byica abaturage b’abasivile, guhagarika ibikorwa byo kuyobya iyoboranzira rya GPS (ibi byakunze gushinjwa AFC/M23), hagatangwa ubwisanzure bwuzuye bwo kugenda ku bakozi n’ibikoresho bya MONUSCO, ndetse no gukoresha neza kandi mu mutekano ibibuga by’indege n’ikirere.

James Swan uyobora MONUSCO biteganyijwe ko ahura akanaganira n’abayobozi bakuru mu nzego za politiki z’Umutwe wa AFC/M23.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *