Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot yamaganye ibivugwa ko icyo gihugu cyohereje intwaro zigamije gutera u Rwanda, avuga ko ari propaganda zigamije gukwiza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Hari hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’amakamyo “byavugwaga ko atwaye intwaro mu Burundi.”
Uwitwa “Minister of Hapiness” ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditse ubutumwa burebure yise ibaruwa ifunguye kuri Maxime Prévot, niho yiniguye amubwira biriya byose bivugwa.
Yagize ati “Nshuti Minisitiri Maxime nkwandikiye nshaka umucyo ku byerekeye amakuru akomeje gukwirakwira ko u Bubiligi bushinjwa guha intwaro u Burundi mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.”
Ubutumwa bw’uyu wiyita “Minister of Hapiness” anabaza amakuru avuga ko uyu mugambi wo gutera u Rwanda urimo ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo, Angola, Tanzania ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Igisubizo yahawe…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ububiligi, Maxime Prévot na we yanditse ku rukuta rwa X asubiza, avuga ko ayo makuru ari ibinyoma.
Maxime Prévot yagize ati “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite. Nta ntwaro zigeze ziva mu Bubiligi zijya mu Burundi.”
Yakomeje agira ati “Ikibabaje ni uko aya makuru ayobya atari mashya. Bikorwa ahanini mu nyungu z’abashaka kwenyegeza umwuka mubi yaba hagati y’Ububiligi n’u Rwanda cyangwa mu karere kose, no kubangamira ibikorwa bikomeje gukorwa mu biganiro by’amahoro. Bityo ndasaba buri wese kutagwa muri uyu mutego.”
Maxime Prévot yakomeje avuga ko aho Ububiligi buhagaze hasobanutse, kandi butazigera bwisubira ku ijambo, kuko bwamye buvuga ko nta muti unyuze mu ngufu za gisirikare waboneka mu gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati “Inzira yonyine nzima kandi iramba mu gushaka umuti w’ibibazo, ni iya politiki, hashingiwe ku biganiro n’imishyikirano bihuza impande zose zirebwa n’ibibazo.”
Tariki 17 Werurwe, 2025, u Rwanda mu buryo bweruye rwaciye umubano wa dipolomasi n’igihugu cy’Ububiligi, ruvuga ko kivanga mu bibazo cyateje mu gihe cy’Ubukoloni, kubangamira umutekano w’Akarere, no kuba nyirabayazana mu gushishikariza ibihugu by’Uburayi gufatira u Rwanda ibihano.
Kuva ubwo abategetsi b’u Rwanda n’abo mu Bubiligi bakunze kumvikana baterana amagambo.
UMUSEKE.RW
