Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hamenyekane amakipe abiri azazamuka mu Cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda y’Abagore [Rwanda Women’s Super League], amakipe ane azakina imikino ya kamarampaka mu cyiciro cya kabiri [Rwanda Women’s Championship] 2026, yamaze kumenyakana.
Shampiyona isanzwe yatumye hamenyekana amakipe ane azakina kamarampaka, yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ikipe zizakina iyi mikino, ni Gakenke Ladies FC, Rambura WFC, Just Sports WFC na Greenland WFC. Izizaba ebyiri za mbere, ni zo zizahita zizamuka mu Cyiciro cya mbere.
Umunsi wa mbere w’imikino ya kamarampaka, uzakinwa ejo ku wa 29 Mata 2026. Gakenke Ladies FC izatangira ikina na Greenland WFC mu gihe Rambura WFC yo izatangira ikina na Just Sports WFC. Iyi mikino yose izakinwa Saa Munani z’amanywa.
Imikino y’umunsi wa kabiri, izakinwa ku wa 3 Gicurasi 2026. Just Sports WFC izakina na Gakenke Ladies FC mu gihe Greenland WFC yo izaba yakinnye na Rambura WFC.
Imikino y’umunsi wa gatatu, izakinwa ku wa 6 Gicurasi 2026. Gakenke Ladies FC izakina na Rambura WFC mu gihe Greenland izaba yakinnye na Just Sports WFC.
Izizazamuka, zizasimbura AS Kigali WFC na Nyagatare WFC zamaze kumanuka mu Cyiciro cya kabiri.



UMUSEKE.RW
