CAVB yashimiye u Rwanda kubera CAVB Men’s Club Championship

Nyuma y’imigendekere myiza ya Shampiyona Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball [CAVB Men’s Club Championship 2026], Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Hajij Bouchra, yashimye u Rwanda uko rwaryakiriye.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 47, ryasojwe ku wa 2 Gicurasi 2026, igikombe gitaha mu Misiri nyuma y’uko cyegukanywe na Al Ahly SC yatsinze Police VC yo mu Rwanda amaseti 3-0 (20-25, 21-25, 25-22).

Mu butumwa bwa Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra ubwo hasozwaga iri rushanwa, yashimye uko u Rwanda rwaryakiriye.

Ati “Uyu mugoroba Kigali ntiyasorejwemo Shampiyona gusa ahubwo wananditse amateka ku mugabane wacu.’’

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko mu byumweru bibiri irushanwa ryamaze, Igihugu cyiza cy’u Rwanda cyabaye ihuriro rya Volleyball muri Afurika.

Ati “Muri buri ntambwe, buri nota n’ibyishimo byariherekeje, twabonye ibirenze siporo. Twirebeye umuhate wa Afurika ihagurukiye rimwe, ifite intego kandi ishaka kunoza ibyo ikora.’’

Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra, yashimangiye ko u Rwanda rwongeye kwerekana igisobanuro cy’igihugu cyavuye mu byago, kikubaka icyerekezo binyuze mu kwimakaza ubudaheranwa, ubumwe no kwihesha agaciro biganisha ku mpinduramatwara ikwiye.

Ati “U Rwanda rwabereye Afurika icyitegererezo. U Rwanda rweretse Afurika n’Isi ko kuba igihangange bitagengwa n’ubunini ahubwo bishingira ku murava.”

“Uyu munsi muhagaze mwemye nk’urugero rwiza rw’iterambere n’imiyoborere muri Afurika no ku Isi. Kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, u Rwanda rwabaye urugero rureberwaho mu guhanga udushya, imyitwarire ihamye n’iterambere.’’

Abanyarwanda banashimwe ko binyuze mu mikino, Igihugu cyabo gikomeje guhuza abantu, guhanga amahirwe y’akazi no kwerekana uko Afurika yakora ibintu, ikanabinoza.

Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra, yakomeje avuga ko isozwa rya CAVB Men’s Club Championship 2026 ryatumye Afurika yongera kubonesha amaso icyo u Rwanda rushoboye.

Ati “Iyi Shampiyona ntiyateguranywe ubunyamwuga gusa ahubwo byanakoranywe umutima ukunze. Kuva ku kwakirana abashyitsi urugwiro, imitegurire y’irushanwa ya nta makemwa, umuriri w’abafana muri Arena, bishimangira ko u Rwanda rwahaye Afurika ikaze rikwiye.”

Buri umwe wagize uruhare mu mitegurire myiza ya CAVB Men’s Club Championship 2026, yaba Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Komite yayiteguye, Minisiteri ya Siporo, urubyiruko rw’abakorerabushake, abashinzwe umutekano, itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa bashimiwe umuhate wabo mu migendekere myiza y’irushanwa, ryasize ibihe bitazasibangana mu mateka ya Volleyball muri Afurika.

Iyi Shampiyona Nyafurika 2026, yabereye mu Rwanda, yitabiriwe n’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bya Afurika, aho muri rusange yahuriye mu mikino 104.

Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra yashimye imitegurire y’u Rwanda
Ni Umuyobozi warebye imikino yose yabereye i Kigali
Yanyuzwe n’urwego rwa Volleyball y’u Rwanda
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yabaga ari kumwe n’abayobozi batandukanye mu mikino ya CAVB Men’s Club Championship
Abarebye iyi mikino baryohewe n’urwego rwa Volleyball ya Afurika
Igikombe cyatashye mu Misiri

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *