Nyuma yo gusezerera Atlético Madrid yo muri Espagne muri ½ cya UEFA Champions League iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, Arsenal yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa nyuma y’imyaka 20.
Ni umukino wabereye kuri Emirates Stadium ya Arsenal yo mu Bwongereza, guhera Saa Tatu z’ijoro za Kigali.
Arsenal yari yaranganyije umukino ubanza wabereye muri Espagne igitego 1-1, yari ikeneye intsinzi yagombaga kuyigeza ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa riruta ayandi ku Mugabane w’i Burayi.
Ikipe y’Abarashi yatangiye ihererekanya neza umupira, cyane ko yari ifite abeza bayo bose, yakomeje kugorwa n’ubwagarizi bwa Atlètico Madrid n’ubwo akagozi kageze aho kagacika.
Arsenal itozwa na Mikel Arteta, yakomeje gusunika ibishije ku beza bayo barimo Bukayo Saka, Dicran Rice, Trossard, biza kuyihesha igitego mu gice cya mbere.
Ni umupira wabanje guterwa mu izamu na Trossard ariko ugarurwa n’umunyezamu wa ATM ariko usanga Saka ahagaze neza, maze awusubizamo ku munota wa 45, Abarashi basoza igice cya mbere bayoboye umukino.
Mu gice cya kabiri, abatoza bombi baje bafite imibare, umwe afite iyo gukomeza gucunga igitego mu gihe undi yari afite iyo gushaka icyo kwishyura ubundi hakaza kubaho indi mibare.
Ni nako bagiye bakora impinduka mu gice cya kabiri, Arteta akuramo Calafiori, Eze, Saka bahise basimburwa na Hincapie, Odegaard na Madueke.
Ku ruhande rwa Simeone, nawe yahise akora impinduka akuramo Julián Alvarez na Antoine Griezmann bahise basimburwa na Álex Baena na Almada.
Ikipe y’i Londres yakomeje gucunga igitego cyayo, ariko inyuzamo ikihutisha imipira igana imbere ngo irebe ko yabona ikindi gitego.
Arsenal yongeye gukora impinduka, ikuramo Lewis-Skelly na Trossard, bombi basimbuwe na Martinelli ndetse na Zubimendi, bari baje gukomeza gufatanya na bagenzi babo gucunga igitego.
Bakomeje kukirinda, iminota 90 irangira intsinzi igumye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi, maze Arsenal yongera gukora amateka yaherukaga mu 2006 ubwo yahahuriraga na FC Barcelona ariko ikahatsindirwa.





UMUSEKE.RW
