Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda yabuze abapadiri Babiri

Padiri Bagirubwami yitabye Imana

Jean Baptiste Mendiondo na Bagirubwami Donat, abapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, bitabye Imana bazize uburwayi.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo yatangaje ko Padiri Jean Baptiste Mendiondo, wakoreye ubutumwa muri iyi Diyosezi, yitabye Imana ku wa 9 Gicurasi 2026, aho yabaga mu nzu y’abageze mu zabukuru mu gihugu cy’u Bufaransa.

Itangazo rya Diyosezi ya Nyundo rivuga ko Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo “ababajwe no kumenyesha Abepiskopi, abapadiri, abihayimana, abakirisitu, inshuti n’abavandimwe ko Padiri Jean Baptiste Mendiondo, wari uzwi nka Habineza, yitabye Imana ku wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, aho yabaga mu Bufaransa mu nzu z’abageze mu zabukuru, azize uburwayi.”

Andi makuru avuga ko Padiri Bagirubwami Donat wa Diyosezi ya Byumba na we yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2026, azize uburwayi.

Bagirubwami yaranzwe no kwicisha bugufi, kugira urugwiro, no kwakira abantu bose adashyizeho imipaka.

Yari afite ubushobozi bwo kumva abantu bafite ibibazo binyuranye, akabagira inama kandi zuzuye ubwenge.

Uyu akaba yarakoreye muri Paruwasi ya Bungwe, Muhura na Byumba aho yatanze umusanzu ukomeye mu kwigisha ijambo ry’Imana no gufasha abakirisitu mu buzima bw’iyobokamana.

Ni mu gihe Padiri Jean Baptiste Mendiondo yari umupadiri w’Umufaransa wamenyekanye cyane muri Diyosezi ya Nyundo, aho yakoreye ubutumwa igihe kirekire kuva mu myaka ya za 1934.

Padiri Jean Baptiste MENDIONDO wabaye mu Rwanda yitabye Imana

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *