Ngororero – Hari abaturage batabariza umukozi wo mu rugo watwitswe n’amazi ashyushyushye ayamenweho na nyirabuja, RIB yemeje ko ukekwaho ibi yamaze gutabwa muri yombi.
Byabereye mu Murenge wa Gatumba, aho abaturage batabariza umukobwa ukora mu rugo rw’uwitwa Jeannine, uyu ngo yamutwikishije amazi umubiri wose.
Amakuru atangazwa n’Umunyamakuru, Ndahiro Valens Pappy ni uko ngo uyu watwitse umukozi yamusutseho amazi yatuye amuziza ko yatinze guteka.
Ndahiro avuga ko abaturage basaba ko uriya mukobwa ahabwa ubutabera kuko ngo umugabo w’uyu mugore yaba yaratangiye guhatira uwo mukobwa kubabarira uwamutwitse.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Muhororo, mu Karere ka Ngororero byemeza ko byakiriye uriya mukobwa.
Ku rubuga rwa X byanditse biti “Uriya murwayi yakiriwe mu bitaro nyuma yo gutwikwa n’umukoresha we usanzwe akorera ibitaro (bibereye mu rugo), ariko si umuganga.”
Amakuru yavugaga ko uriya mugore wakoze biriya yaba ari Umuganga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB na rwo rwemeje aya makuru, ruvuga ko ucyekwaho gukora biriya yafashwe, akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Gatumba.
RIB ivuga ko umugabo w’ukekwaho gukora ariya mahano atari umukozi wa RIB nk’uko byatangajwe n’abavuze ariya makuru.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…
UMUSEKE.RW

Birababaje pe akurikiranwe