Ndahiro Valens Pappy yasabiwe gufungwa imyaka itanu

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ndahiro Valens Papy igifungo cy’imyaka 5 no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw mu rubanza aregwamo n’umushoramari Ndayisenga Materne, umushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no kumutukira mu ruhame.

Urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 14 Gicurasi 2026, rushingiye ku nkuru ya BTN TV yo mu 2024 yagarukaga ku isiza ry’ikibanza kiri mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima.

Muri iyo nkuru abaturage berekanaga ko Ndayisenga yabafungiye inzira ndetse inzu zabo zisigara mu manga kandi ngo yanafashe ku butaka bwa Leta.

Nyuma y’iyo nkuru, hakurikiyeho ibiganiro bibiri kuri televiziyo, Ndahiro abirimo nk’umutumirwa, aribyo byabaye intandaro yo kuregwa n’uwo mushoramari.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho Ndayisenga yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.

Ndahiro yaburanye ahakana ibyaha byombi ashinjwa ndetse agaragaza ko atari we wari ukwiye kuregwa kuko ibyo yakoze yabikoreye ku bitangazamakuru bibiri ku buryo ari byo byakabaye biregwa.

Yavuze ko yagiye gukora iyo nkuru mu izina rya BTN TV nyuma yo guhamagarwa n’abaturage bavuga ko Ndayisenga ari gusiza abafungira inzira, akanashyira inzu zabo mu manga.

Yavuze ko yakoze iyo nkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV.

Ibyo ngo byanatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika gusiza icyo kibanza kandi Ndayisenga acibwa amande ya miliyoni 9 Frw.

Me Kalisa Kevin Alphonse wunganira Ndahiro yagaragaje ko asanga ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bidashyitse kuko birimo ibice bito bito byagiye bikurwa mu kiganiro n’inkuru ya Ndahiro.

Yavuze ko ahubwo Ndayisenga amaze gucibwa amande ya miliyoni 9 Frw, yahise avuga ko agiye kugenda kuri Ndahiro, ari byo byatumye agana inkiko.

Ndahiro n’umwunganizi we bavuze ko ikibazo kigomba gusuzumwa n’inzego z’abanyamakuru (RMC), kitagombaga kuzanwa mu rukiko.

Ku bijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Me Kalisa yavuze ko atari amagambo y’abanyamakuru, ahubwo basubiragamo ibyo abaturage bari bavuze.

Yavuze ko bamwe mu banyamaboko basigaye bibasira abanyamakuru aho kujya kubarega muri RMC bakabajyana mu nkiko bagamije kubacecekesha.

Ku rundi ruhande, abunganira Ndayisenga basabye indishyi bavuga ko ibyakozwe atari amakosa y’umwuga ahubwo ari ibyaha, bikwiye kuburanishwa mu rukiko.

Urukiko rwavuze ko umwanzuro uzasomwa ku wa 12 Kamena 2026 saa munani z’umugoroba.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy

UMUSEKE.RW

Share This Article