Hategerejwe icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Bishop Harerimana  n’umugore we

Bishop Harerimana n'umugore we bagiye gusomerwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rurasoma umwanzuro w’urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Zeraphat Holy Church n’umugore we Mukansengimana Jeanne.

Ni urubanza biteganyijwe ko rusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, ku isaha ya sa cyenda.

Bishop Harerimana ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa.

Uwamureze avuga ko yasabwe miliyoni 10 Frw kugirango Harerimana Jean Bosco amusengere akire indwara yo kuva.

Ubushinjacyaha butangaza ko ayo mafaranga yayakiriye kuri momo y’Itorero no mu ntoki.

Bishop Harerimana yireguye avuga ko  umugore wamureze yashatse ko basambana undi akamuhakanira.

Yakomeje avuga ko uwo mugore yabonye kuryamana na we bidakunze maze yigira inama yo gushaka uko yamusenyera urugo, aho yabitangiriye ku mugore we amutera ubwoba.

Ubushinjacyaha bwasabiye Harerimana Jean Bosco gufungwa imyaka irindwi naho umugore we yasabiwe gufungwa imyaka itatu.

Harerimana Jean Bosco n’abamwunganira basabye ko yagirwa umwere kuri ibyo byaha.

Bishop Harerimana Jean Bosco yafunzwe ku itariki 9 Ukwakira 2024. Ku itariki 31 Ukwakira 2024 Harerimana Jean Bosco n’umugore we batanze ingwate y’inzu ya miliyoni 60 Frw barekurwa by’agateganyo.

Harerimana Jean Bosco wayoboraga Zeraphat Holy Church

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *