Al-Hilal SC yashimiye FERWAFA na Rwanda Premier League

Mbere yo gusubira muri Sudani, ubuyobozi bwa Al-Hilal SC bwashimiye Shema Ngoga uyobora FERWAFA, Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Rwanda Premier League n’Umuyobozi Mukuru wayo, Jules Karangwa ndetse na Komiseri Ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Eng. Niyitanga Désire.

Ni umuhango wabaye ubwo iyi kipe yo muri Sudani yari imaze guhabwa igikombe cyayo cya Shampiyona y’uyu mwaka 2025-26.

Ubuyobozi bwa Al-Hilal SC, bwageneye umupira wo kwambara aba bayobozi bo mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, n’ubwa Rwanda Premier League.

Buri Muyobozi yahawe umupira wanditseho izina rye. Eng. Niyitanga Désire ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, niwe wari ushinzwe gufasha aba banya-Sudani mu bijyanye n’imitegurire y’imikino yose bakinnye uyu mwaka harimo n’iya CAF Champions League.

Al-Hilal SC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33. Yahise yuzuza amanota 73 mu gihe ifite imikino itatu yindi igomba gukina kugira ngo Shampiyona isozwe.

Perezida wa FERWAFA yahawe impano
Perezida wa Rwanda Premier League nawe yahawe impano
CEO wa RPL nawe yagenewe impano
Komiseri Ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, yahawe impano

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *