Ebola yageze muri Uganda

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko muri iki Gihugu habonetse umurwayi w’icyorezo cya Ebola, uyu akaba yari Umunye-Congo byarangiye apfiriye mu Bitaro bya Kampala.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo Gihugu rivuga ko ku wa 14 Gicurasi 2026.

Umugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari winjiye muri Uganda yishwe na Ebola aho yavurirwaga mu Bitaro bya Kampala, ndetse umurambo we uhita ujyanwa muri Congo kuri uwo munsi.

Iyi Minisiteri ivuga ko nta byacitse ku kuba habonetse umurwayi ko kandi ibintu biri ku murongo, hari gushakishwa abahuye n’uwo murwayi.

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, nibwo Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara cyatangaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri hadutse icyorezo gishya cya Ebola.

Samuel Roger Kamba Mulamba, Minisitiri w’Ubuzima muri icyo Gihugu yavuze ko ubu abamaze kwicwa na Ebola bageze kuri 80 barimo n’abakora mu nzego z’ubuzima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko riri gukurikirana iki kibazo hafi ndetse amatsinda y’abaganga batangiye kuhoherezwa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *