Gorilla FC yatumye imibare ya Rayon izamo ibihekane

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Rayon Sports ishobora gutakaza umwanya wa Kabiri mu makipe yo mu Rwanda.

Uyu mukino wahuje aya makipe amaze kumera nk’amakeba, wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026 Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Murera ntiyari ifite bamwe mu bakinnyi bayo babanza mu kibuga nka Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu wayo wa mbere, Ndikumana Asman bivugwa ko arwaye ino, Youssou Diagne uyobora ubwugarizi bwayo na Ganijuru Elie utari wabanjemo.

Gusa iyi kipe yo mu Nzove, yari yagaruye Aziz Bassane wari umaze iminsi mu bihano, ndetse mu gice cy’ubusatirizi, Haringingo yari yabanjemo Habimana Yves utaragira umwanya ubanzamo uhoraho.

Gorilla FC yari ifite abeza bayo bose, yafunguye amazamu ku munota wa 15 ubwo Rutonesha Hesbone yatereraga inyuma y’urubuga rw’izimu ryarimo Ishimwe Patrick maze umupira uruhukira mu rushundura.

Ni igitego cyahise gishyira ku gitutu Rayon Sports ndetse igice cya mbere cyarangiye abahungu ba Kirasa Alain bakiri imbere n’icyo gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Murera yahise akora impinduka akuramo Mugisha Didier, Faustin Kitoko na Ben Aziz Dao, basimburwa na Aziz Bassane, Ganijuru Elie na Tambwe Gloire.

Rayon Sports yahise itangira gusunika cyane Gorilla FC ari nako igerageza gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Kirasa bakomeza kuba beza.

Gusa akagozi ka Gorilla FC kaje gucika ku munota wa 83 ubwo Bigirimana Abedi yatsindiraga ikipe ye igitego cy’umutwe cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na Ganijuru Elie.

Iminota yari isigaye buri kipe yahise iyikoramo imibare ariko Murera niyo yahombeye muri uku kubura amanota yuzuye.

Iminota 90 yaje kurangira buri kipe itahanye inota, uba umukino uwa gatatu aya makipe anganyije muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kunganya ibiri ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ariko abahungu ba Hadji Yussuf Mudaheranwa bagasezererwa kubera igitego binjirijwe mu rugo.

Uku kunganga, byashyize Rayon Sports ku gitutu cyo gutakaza umwanya wa kabiri [havuyemo amakipe yo muri Sudani], kuko yahise igira amanota 52.

Mu gihe Kiyovu Sports yakwitsindira AS Muhanga uyu munsi, yahita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 53 mu gihe yo na Murera zizihurira mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona.

Ahandi bikomerera kuri iyi kipe y’i Nyanza, ni uko mu gihe yakatakaza uyu mwanya ndetse ikanatsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, itabasha kujya mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Ikipe izaba iya kabiri, izahembwa Miliyoni 60 Frw mu gihe iya mbere mu zo mu Rwanda izahembwa Miliyoni 60 Frw.

APR FC irabura inota rimwe ngo yegukanye igikombe cya Shampiyona ndetse inabone itike yo kuzakina CAF Champions League umwaka utaha.

Igitego cya Birimana Abedi ntabwo cyari gihagije
Igitego cya Rutonesha Hesbone cyashyize mu mibare myinshi aba-Rayons

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *