Nyuma y’amezi asaga umunani bari mu Biro mu kazi ko gushaka Iterambere rya Ruhago y’u Rwanda, Shema Ngoga Fabrice akomeje gutanga ibimenyetso byo kuzahura ruhago y’u Rwanda.
Shema Ngoga Fabrice na Komite Nyobozi ye ‘Dream Team’, binjiye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], tariki ya 30 Kanama 2025 nyuma yo gutorerwa mu Nama y’Inteko Rusange n’abanyamuryango b’iri Shyirahamwe.
Mbere yo gutorwa, Shema yabanje kujya aganira n’itangazamakuru aryereka icyerekezo azagenderaho ndetse ubwo yahabwa ijambo mu Nteko Rusange yamutoye, yabasobanuriye ikimuzanye, ababwira ko yifuza kubashimira aho batishyikiraga.
- Yongereye ibihembo mu bagabo n’abagore!
Shema Ngoga Fabrice akimara gutorerwa kuyobora FERWAFA, yahise ashyira mu bikorwa ibihembo ku makipe yegukanye Shampiyonay aba mu Bagabo ndetse no mu Bagore.
Uyu Muyobozi yaje ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona ihembwa Miliyoni 20 Frw none ubu ihembwa Miliyoni 80 Frw kandi hagahembwa amakipe umunani ya mbere mu Bagabo.
Mu Bagore ho iyegukanaga igikombe cya Shampiyona yahabwaga 8,000,000 Frw ariko kuri Manda y’uyu muyobozi yahawe Miliyoni 20 Frw zahabwaga basaza babo mbere yo kuza kwa Shema.
Muri Shampiyona y’Abagore kandi [Rwanda Women’s Super League], hahembwa amakipe atandatu ya mbere mu gihe mbere yari abiri gusa.
Iya kabiri ihembwa miliyoni 15 Frw, iya gatatu yahawe Miliyoni 10 Frw, iya kane ihabwa miliyoni 8 Frw, iya gatanu miliyoni 6 Frw, mu gihe iya gatandatu yo yabonye miliyoni 4 Frw.
Mu Bagabo [BK Pro League], ikipe ya kabiri izahabwa Miliyoni 60 Frw, iya gatatu yo izahembwa miliyoni 40 Frw, iya kane izahembwa miliyoni 30 Frw mu gihe iya gatanu yo izahabwa miliyoni 25 Frw, iya gatandatu izahembwa miliyoni 20 Frw iya karindwi ihabwe miliyoni 15 Frw mu gihe iya munani izahabwa miliyoni 10 Frw.
- Isura nshya n’icyerekezo gishya cya Ruhago y’Abagore!
Mu gihe kitaruzura umwaka amaze mu biro n’abo bafatanyije, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, amaze kugaragaza ko ruhago y’abagore ikwiye kujyana n’iy’abasaza babo.
Ibi bishimangirwa n’uko ku nshuro ya mbere mu mateka ya ruhago y’u Rwanda, Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yitabiriye amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje iyo myaka, aho yahuye na Zambia muri uku kwezi kwa Mata, mu ijonjora rya mbere ryakinwe tariki ya 17 n’iya 22.
Uretse ibyo kandi, ku nshuro ya mbere kandi, FERWAFA yashyizeho Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Bagore mu rwego rwo guha amahirwe abakobwa benshi bashaka gukina umupira w’amaguru n’urubuga rwo kugaragarizamo impano zabo, by’umwihariko ku bakiri bato.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ruhago y’abagore, mu Rwanda haherutse kubera inama nyunguranabitekerezo yahuje buri wese ufite aho ahuriye n’uyu mupira w’abagore, hagamijwe guhuza ibitekerezo by’Iterambere ryayo mu myaka ine iri imbere.
Iyi nama yarimo abakapiteni b’amakipe 12 yo mu cyiciro cya mbere [Rwanda Women’s Super League], abayobozi bayo, abafana ba ruhago y’abagore, abanyamakuru baba hafi y’iyi ruhago ndetse n’abayobora Komisiyo y’umupira w’abagore muri FERWAFA.
Ikindi, ni uko uduhimbazamusyi ku makipe y’Igihugu y’Abagore, twazamuwe kugeza ku ngano y’utwo basaza babo bahabwa.
- Abanyarwanda bongeye kumwenyura kubera Amavub!!
Si kenshi Abanyarwanda bishimira ibihe byiza by’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], ariko ku bwa Shema Ngoga Fabrice, bongeye kumwenyura nyuma yo guhangamura n’amakipe arimo ayo ku Mugabane w’i Burayi.
Ibi byishimo by’Abanyarwanda, byatewe n’intsinzi z’Amavubi mu mikino mpuzamahanga ya FIFA Series 2026 iherutse kubera i Kigali mu mpera za Werurwe.
Ni imikino yari ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika ndetse u Rwanda rwakira amatsinda aho rimwe ryakiniye kuri Kigali Pelé Stadium irindi rigakinira kuri Stade Amahoro.
Ni irushanwa ryarangiye Amavubi yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Estonie yo ku Mugabane w’i Burayi ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro, na Grenada yo mu Birwa bya Caraïbes.
Ibi bihugu byombi bwari ubwa mbere ihuye n’ibihugu bitari ibyo muri Afurika.
Usibye kwegukana igikombe ariko, imitegurire y’iri rushanwa yanyuze ubuyobozi bwa FIFA ndetse bishimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira neza amarushanwa n’ibikorwa bitandukanye.
Iki gikombe cyabaye kandi icya mbere Amavubi yegukanye mu myaka 27, kuva Rwanda B yegukanye CECAFA yo mu 1999.
Uburyo Amavubi yitwaye byongeye guha icyizere Abanyarwanda benshi bishimiye imikinire y’ikipe yabo ndetse bizera ko bashobora kwitwara neza no mu marushanwa ari imbere.
- Imikoranire myiza na FIFA n’Iterambere ry’Ibikorwaremezo!!
Hari hashize imyaka irenga 10 Abanyarwanda bategereje Hoteli ya FERWAFA izwi nka “FERWAFA Accommodation Facility”, none ubu ibyasaga nk’inzozi, byabaye impamo nyuma y’uko yuzuye.
Ni Hoteli yatangiye gufasha ibikorwa by’iri Shyirahamwe birimo kwakira amakipe y’abato ndetse n’Amavubi.
Ifite kandi ibibuga birimo ikinini kizajya gifasha mu myitozo ndetse n’ibito [mini-foot]. Hari kubakwa kandi urwambariro rwujuje ibisabwa byose, ruzunganira ibi bibuga.
Uko Ibikorwaremezo byiyongera muri ruhago, bigaragaza intambwe y’ingenzi, cyane cyane mu makipe y’Igihugu yaba mu Bagore no muri basaza babo, cyane ko ari byo bizajya bifasha amakipe y’Igihugu.
Uretse kandi iyi hoteli yubatswe binyuze mu mishinga FERWAFA ifitanye na FIFA, iri Shyirahamwe rikomeje indi mishinga yagizwemo uruhare n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi irimo kubaka Stade ya Gicumbi, iya Rusizi n’iya Rutsiro.
Ikirenze kuri ibyo kandi, hakomeje no kubakwa ibibuga bito [bifite metero 40×20] byo gukiniraho umupira w’amaguru mu mushinga wiswe “FIFA Arena Project”, aho ikibuga cya mbere cyatashywe ku Ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Ibibuga 10 bito, niyo ntego hirya no hino mu Gihugu. Ibindi bizubakwa muri GS St Joseph Kabgayi (Mu Karere ka Muhanga), TTC Save (Gisagara), GSOB Butare (Huye), GS Bibare (Ngoma), ES Nyamirama (Kayonza), IPM Mukarange (Kayonza), Collège de Gisenyi Inyemeramihigo (Rubavu), Collège Fondation Sina Gérard (Rulindo) na Lycée de Kigali (Nyarugenge).
Uretse ibi bibuga bito 10, biciye mu bufatanye na FIFA, hazubakwa ibindi 20 bizubakwa mu gihe kiri imbere nk’uko byemejwe na Perezida wayo, Gianni Infantino, ubwo yari mu Rwanda mu Ukuboza 2025.
- Gukebura abasifuzi no kubazamurira ibibafasha!
Ubwo yari akijya ku ntebe yo kuyobora FERWAFA, Shema yazamuye insimburamubyiza yahabwaga abasifuzi bagiye gusifura imikino ya Shampiyona, amafaranga bahabwaga agezwa ku bihumbi 100 Frw kuri buri mukino ndetse bahabwa kujya barara aho bazasifurira mu gihe ari kure.
Ariko ibyo byajyanye no kubashyiraho igitsure ku bakoze amakosa, ndetse benshi basogongeye ku bihano by’iyi manda kandi ntibirarangira.
- Ruhago y’abato yongeye guhabwa umwanya!
Abasobanukiwe ruhago ku Isi ndetse bayifiteho uburambe, bahamya ko nta terambere ry’umupira w’amaguru ryabaho mu gihe abato badakina imikino myinshi.
Ibi FERWAFA yabyumvise vuba, ubwo kuri ubu hari umushinga ukubiyemo amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 14-16 mu bahungu n’abakobwa muri gahunda ya “FIFA Talent Development Scheme” izagera mu turere dutandukanye.
Ni gahunda igamije kongera kubaka umusingi wo kuzamura abakinnyi no kubaha urubuga rwo kwigaragarizamo mbere yo kugera mu makipe makuru. Izaba kandi umusingi yo gutegura Ikipe y’Igihugu yitabira amarushanwa mpuzamahanga y’abakiri bato.
- Kongerera ubumenyi abatoza!!
Iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi hose, rijyana no kuba abawigisha [abatoza], baba bafite ubumenyi buhagije bwo guha abo batoza.
Mu myaka icyenda yari ishize, mu Rwanda nta mahugurwa ya Licence A-CAF, yari yagakozwe ariko ubu abatoza 25 bari guhugurirwa iyi mpamyabumenyi ikomeye ku Mugabane wa Afurika.
Ni gahunda yaherukaga mu 2017, ubwo abatoza 12 ari bo bayibonye icyo gihe. Iki cyiciro gishya cyatangiraga amasomo yayo muri Werurwe 2026, abatoza 25 ni bo bitabiriye.
Muri abo batoza 25 bari guhugurwa, harimo abagore batanu ndetse ni ubwa mbere hari abagore bari gukorera iyi ‘licence’ y’ubutoza mu Rwanda.
Ibi bikorwa byose bijyanye n’amahugurwa, byagezweho ku bufatanye bw’abashinzwe tekinike muri FERWAFA n’Umuyobozi wa Tekinike, Gérard Buscher, ndetse bitanga icyizere mu kuzamura urwego rw’abatoza bagira uruhare rukomeye mu gutuma abakinnyi batanga umusaruro.
Uretse aba batoza ba Licence A-CAF, haherutse gukorwa ibyiciro bibiri bya Licence B-CAF, byatanze abatoza 50 bahuguriwe iyi mpamyabumenyi.
- Umubano n’abanyabigwi b’Amavubi [FAPA]
Ibihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru ku Isi, byabigezeho byifashishije ibitekerezo by’abakinnyi ruhago aho.
Iyo urebye mu baturanyi b’u Rwanda nka Uganda, Tanzania ndetse na Kenya, ho kubona akazi mu ikipe y’Igihugu, bisaba ko uba byibura warakiniye ikipe y’Igihugu.
Iyo byageraga mu Rwanda, byabaga ikinyuranyo kuko abakiniye Amavubi mu myaka yashize, wasangaga nta jambo bayigiraho ariko biri mu nzira nziza kugeza ubu.
Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’Amavubi mu myaka ishize, ubu yayihawemo inshingano zo guhuza abakinnyi n’umutoza.
Uretse ibyo kandi, Haruna yahawe akazi na FERWAFA mu mushinga w’iri Shyirahamwe ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu marushanwa yiswe TDS [Talent Development Scheme], azenguruka intara zose z’igihugu ashaka abana bafite impano zo gukina ruhago.
Ikirenze kuri ibi kandi, Ihuriro ry’Abakiniye Amavubi [FAPA], ubu naryo rifitanye imikoranire n’iri Shyirahamwe.
- Amasura mashya mu Amavubi!!!
Kuri manda ya Shema, Amavubi yungutse abakinnyi bashya ndetse bahise banaza gukina imikino ya FIFA Series 2026.
Aba barimo umunyezamu, Bigirimana Hugo wa La Chaux-deFonds], Mickels Leroy Jacques wa Zira FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Mickels Joy Lance wa Sabah Baku, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Mickels Joy Slayd wa FK Karvan.
Ese Shema azakomereza kuri uyu muvuduko?
Mu gihe gito iyi komite nyobozi imaze mu biro, bitanga icyizere ko baramutse bamukomereje ku muvuduko bariho, wenda ruhago y’u Rwanda yabona umucunguzi nyuma y’imyaka myinshi.
N’ubwo bamaze gukora ibi byose byo gushimwa ariko, ntibikuraho ko hari na bike byo kunenga birimo ko abasifuzi bagiye kumara amezi ane nta nsimburamubyizi babona z’imikino basifuye.
Amezi gihe kiri imbere kandi, u Rwanda ruzakira amarushanwa Nyafurika arimo aya CECAFA yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2021.
Muri Kamena kandi, Amavubi azatangira gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.
















UMUSEKE.RW
