Ku bato inzira igoye ababyeyi banyuzemo ikwiye kubabera isomo – Umwe mu bibutse Jenoside i Gashora

Abanyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashora

Bugesera – Ibigo by’amashuri bigera kuri bitandatu byakoreye hamwe umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abato biyemeje kwigira ku mateka ababyeyi babo banyuzemo.

Ni gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Gicurasi 2026 mu murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

Cyabanjirijwe n’urugendo rwaturutse ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS DIHIRO / TSS  rugana ku rwibutso rwa Gashora ahanashyizwe indabo ku mva ishyinguwemo abasaga 5,200 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku banyeshuri biga muri ibyo bigo bitandukanye twaganiriye batubwiye ko inyungu bakura mu biganiro byo kwibuka ari ukwiga amateka.

Ishimwe Chaltine afite imya 18 yiga muri GS DIHIRO, agira ati: “Amateka mabi kandi ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo n’inzira igoye ababyeyi bacu banyuzemo, ibyo bitubera isomo rya gukaza no gufata ingamba zihamye zo gukumira uwo ari we wese watuzanamo imyumvire itajyanye n’umurongo igihugu kiganamo.”

Hafashimana Set na we agaruka ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo, yavuze ko biteguye gusubiza no kurinda ndetse no gusigasira ibyagezwe.

Ati: “Nkurikije amateka twigishijwe mu ishuri, n’ayo twumva, igihugu cyacu cyavuye habi ni twe Rwanda rw’ejo, ni twe mbaraga z’igihugu twiteguye kukitangira.” 

Yasabye ababyeyi bagitinya kuvuga ukuri kubikora, ati “Twe turi bato dukeneye ko na bo bagira icyo bavuga, maze twubake igihugu cyiza kandi twifuza.”

Dufitumukiza Emmanuel ni umurezi mu ishuri ryisumbuye rya Kagasa by’umwihariko wigisha isomo ry’Amateka, na we aganira na twe yavuze ko hari imbogamizi zituma hari ikibakoma imbere mu guha abana amateka yuzuye.

Ati: “Abana amateka barayumva, tugerageza kubasobanurira bihagine, gusa tugahura n’imbogamizi ku bitabo banabasha gutahana bagosoma, bikabafasha mu kubungura ubumenyi kuko biracyari bike.”

Yavuze ko mu bakiri bato ubona “imyumvire y’ubumwe, ubudaheranwa na ndi Umunyarwanda” bibarimo.

Umulisa Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora yabwiye abari aho ko Abanyarwanda ari abahamya b’amateka mabi.

Ati: “Muri twe turi abahamya b’amateka mabi twanyuzemo, ubeshya biramureba uretse ko bitanamworohera. Rero rubyiruko bana bacu, mwite cyane ku kumenya amateka muhagurukire kurwanya abashaka kugoreka ukuri. Nimwe ejo hazaza h’igihugu rero mubiharanire.”

Kuri iyi nshuro ibigo by’amashuri bigera kuri bitandatu byo mu murenge wa Gashora byahuriye hamwe mu kigo cya GS DIHIRO aho abanyeshuri basuye bakanashyira indabo ku rwibutso rwa Gashora, basobanurirwa amateka n’inzira bitoroshye Abatutsi bari batuye aho banyuzemo, n’urupfu rw’agashinyaguro bamwe bishwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *