Ubuyobozi bw’akerere ka Rusizi bwatangaje ko imipaka ya Rusizi I na Rusizi II, ihuza u Rwanda na Congo yafunzwe mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa EBOLA.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yatangaje ko iyi mipaka ibaye ifunze by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu EBOLA yavuzwe muri Ituri, i Kinshasa, mu mujyi wa Goma, no muri Uganda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko abanyeshuri, abatwara ibiribwa, ndetse n’abatashye iwabo bakomeza koroherezwa gutambuka.
Abaturage barasabwa gukomeza ingamba zo kwirinda, harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya bakorana mu ntoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane ahantu hagaragaye icyorezo cya Ebola, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuribwa mu ngingo, cyangwa kuva amaraso.
Gufunga imipaka ya Rusizi bibaye mu gihe mu mpera z’iki cyumweru Akarere ka Rubavu na ko kafunze umupaka ugahuza na Congo.
Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku Buzima, OMS/WHO ku cyumweru ryatangaje ko Ebola ari ikibazo gihangayikishije ku buzima ariko itaraba icyorezo gihangayikishije Isi muri rusange.
UMUSEKE.RW
